skol
fortebet

Lionel Messi yanze kuvugisha umwe mu bakinnyi bakinana nyuma yo kungana na Slavia Prague

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona ari mu gahinda kenshi kubera imyitwarire mibi y’iyi kipe ariyo mpamvu yanze kuvugisha mugenzi we Antoine Griezmann mu myitozo.

Sponsored Ad

Biravugwa ko Messi na Griezmann batavuga rumwe kubera ko ahanini uyu mufaransa yaguzwe atabishaka bigatuma kuza kwa Neymar Jr yifuzaga guhagarara.

Ku mukino wa UEFA Champions League uheruka kubahuza na Slavia Prague bakanganyiriza Camp Nou 0-0,Messi yangaga guhereza umupira Griezmann bikarangira upfuye ubusa.

Ikinyamakuru El Chiringuito cyavuze ko Messi na Griezmann batavugana mu myitozo kuva yagera muri iyi kipe.

Ukutumvikana hagati ya Messi na Griezmann kuragaragara kuko ku mukino wa Slavia Prague bahanye imipira 4 mu minota 93 mu gihe mu mikino 4 baheruka gukinana bahanye imipira 18 gusa.

Mu minsi ishize Griezmann yabwiye abanyamakuru ati “Messi nanjye ntabwo dukunda kuvuga cyane.Biragorana gato ko dushobora kuganira.Dukwiriye gushaka uko tubikosora.Niteguye kumufasha.”



Messi na Griezmann ntibacana uwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa