skol
fortebet

Lionel Messi yaraye aciye agahigo mu mukino yavunikiyemo

Yanditswe: Sunday 03, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messsi yaraye akoze agahigo ko kumara imyaka 11 yikurikiranya arenza ibitego 20 muri shampiyona ya La Liga,ubwo banganyaga na Valencia ibitego 2-2.

Sponsored Ad

Uyu munya Argentina w’umuhanga cyane,niwe watsinze ibi bitego 2 bya FC Barcelona,bituma ahita akora agahigo gashya ko kugeza ku myaka 11 yikurikiranya,atsinda ibitego 20 muri La Liga.

Mu mikino 9 yikurikiranya aheruka gukina mu marushanwa yose,yatsinzemo ibitego 11 byikurikiranya bituma akomeza gushimangira ko ari umwami wa ruhago.

Messi yaraye agiriye imvune muri uyu mukino banganyijemo na Valencia ibitego 2-2 ndetse bishobora kumubuza gukina umukino ubanza wa ½ cya Copa del Rey,bazakiramo Real Madrid.

Umutoza we Ernesto Valverde yavuze ko uyu rutahizamu agenderaho yaraye agize ikibazo cy’imvune cyoroheje gusa atazi uko gihagaze.

Yagize ati “Messi yagize imvune yoroheje.Sinavuga neza imvune afite uko imeze gusa tugiye gutegereza ibisubizo by’abaganga.Naba ameze neza azakina umukino wo kuwa Gatatu.Ntiyigeze ansaba ko musimbuza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa