skol
fortebet

Lionel Messi yashimangiye ko akumbuye Cristiano Ronaldo anavuga ibigwi Juventus

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi yatangaje ko akumbuye Cristiano Ronaldo muri shampiyona ya La Liga,yemeza ko yishimiraga gutsinda iyo babaga bahanganye ndetse avuga ko Juventus ishobora kwegukana UEFA Champions League uyu mwaka.

Sponsored Ad

Lioel Messi yabwiye abanyamakuru ko we na Cristiano Ronaldo aribo bakinnyi bakomeye kurusha abandi ku isi ariyo mpamvu akumbuye uyu mugenzi we bahoze bahanganye ubwo yakinaga muri Real Madrid.

Yagize ati “Uyu munsi hari abakinnyi beza Neymar, Kylian Mbappe, Luis Suarez, Eden Hazard,umwe muri bo ashobora kuzaba uwa mbere ku isi.Ariko Cristiano Ronaldo namukuye mu rwego rwabo mushyira mu rwego rumwe nanjye.”

Nyuma y’imyaka 9 ahangana na Cristiano Ronaldo muri La Liga,Messi yavuze ko akumbuye ukuntu bahoraga bahanganye ndetse avuga ko kuba yaragiye muri Juventus byayihaye imbaraga zikomeye zayifasha gutwara igikombe cya La Liga.

Yagize ati “Byari iby’agaciro guhangana na Cristiano nubwo byari bigoye.Nishimiraga gutwara ibikombe igihe yakinaga muri Real Madrid.Byari kuba byiza iyo aza kuba akirimo.

Nubaha cyane Juventus.Ntekereza ko ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakomeye.Yakomeye biruseho ubwo Cristiano yayerekezagamo.Nyuma yo gutsinda Atletico bagaragaje ko bafite amahirwe.Ndatekereza ko natwe tuzaba duhari.”

Kuba Messi ashobora kuzahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Ronaldo kubera ko badashobora guhurira muri ½ ,byatumye Messi aha amahirwe menshi iyi kipe yo mu Butaliyani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa