Kigali

Lionel Messi yashimishije benshi mu bakunzi ba ruhago kubera umwanzuro ukomeye yafashe

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 September 2018 Yasuwe: 4871

Rutahizamu Lionel Messi wa FC Barcelona yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo yatangazaga ko azitabira umuhango wo guhemba umukinnyi witwaye neza ku isi mu mwaka w’imikino ushize nubwo atari muri 3 bazahatanira iki gihembo.

Muri uyu muhango uzabera mu mujyi wa London wo guhemba umukinnyi wahize abandi ku isi,Lionel Messi azaba awurimo nubwo atashyizwe mu bakinnyi 3 bitwaye neza barimo Cristiano Ronaldo, Luka Modric na Mohammed Salah.

Ibi bihembo bya Best FIFA Football Awards ntibyahiriye Messi uyu mwaka ni ubwo ashobora kuza mu ikipe y’abakinnyi 11 y’umwaka ndetse agahatana ku gihembo cya Puskas gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza kuko icyo yatsinze Nigeria mu gikombe cy’isi kiri ku rutonde rw’ibitego byiza.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bashimye Lionel Messi wirengagije ihangana rya na Cristiano Ronaldo akemera kwitabira uyu muhango nubwo aziko atazatsinda mu gihe Ronaldo yanze kwitabira umuhango wo guhemba umukinnyi witwaye neza mu Burayi kubera ko yari aziko igihembo kirahabwa Luka Modric.

Umuhango wo guhemba umukinnyi wa mbere ku isi uzaba ku wa mbere w’icyumweru gitaha mu mujyi wa London aho ari ubwa mbere mu myaka 10 ishize Messi atari mu bahatanira iki gihembo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yahaye Liverpool ubutumwa bwashimishije abakunzi ba...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yabwiye Liverpool ko atazigera...
14 December 2018 Yasuwe: 2439 0

FC Barcelona yahaye igihano gitangaje Ousmane Dembele usigaye asiba...

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwahaye rutahizamu Ousmane Dembele igihano cyo...
14 December 2018 Yasuwe: 2798 0

Masudi Djuma yavuze impamvu ikomeye yatumye yanga kugaruka muri Rayon...

Umutoza wa AS Kigali yavuze ko ikipe ya Rayon Sports yamuvugishije nyuma yo...
14 December 2018 Yasuwe: 2597 0

Bashunga Abouba yasabye ubufasha bukomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma...

Umunyezamu wa Rayon Sports,Bashunga Abouba watewe n’abagizi ba nabi mu ijoro...
14 December 2018 Yasuwe: 3028 1

Manchester United yarahiriye kongera gutwara umukinnyi ukomeye wa...

Ikipe ya Manchester United ikunze gutwara abakinnyi bakomeye...
14 December 2018 Yasuwe: 1771 0

Masudi Djuma na AS Kigali babonye amanota 3 ku nshuro ya mbere

Ikipe ya AS Kigali n’umutoza wayo bariruhukije kuko babonye amanota 3 ya...
13 December 2018 Yasuwe: 1321 0