skol
fortebet

Lionel Messi yarwaniye mu kabyiniro yari yasohokanyemo n’inshuti ze [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona, Lionel Messi, uri mu bakinnyi beza cyane isi yagize yaraye yandagajwe bikomeye n’agasembuye kamugezemo ahita atangira gushwana n’umugabo bari kumwe mu kabyiniro ko mu gace kitwa Ibiza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari wasohokanye n’inshuti ze zirimo Fabregas,Jordi Alba,Luis Suarez n’abagore babo ku mucanga wa Ibiza muri Espagne, basoje umunsi nabi kuko berekeje mu kabyiniro banyoye ku gasembuye biviramo Messi gushwana n’umugabo bagahuriyemo,abashinzwe umutekano baratabara.

Nkuko ifoto yashyizwe hanze yabigaragaje,Messi yagaragaye ari kurebana ay’ingwe n’uyu mugabo nawe wari wagiye kurya ubuzima,birangira abashinzwe umutekano bamusohoye we n’umugore we Antonella Roccuzzo.

Uwashyize hanze iyi foto yagize ati “ Umugabo wari Ibiza yashatse kurwana na Messi.Messi ntiyakomeretse yaherekejwe neza n’abashinzwe umutekano bamugeza hanze y’akabyiniro.

Messi n’umugore we Antonella Roccuzzo n’abana babo 3 bari mu minsi ya nyuma y’ikiruhuko aha Ibiza,mbere y’uko uyu kabuhariwe agaruka mu ikipe ya FC Barcelona.






Messi wari wasohokanye n’inshuti ze n’abagore babo Ibiza, yarangije umunsi arwanira mu kabyiniro

Ibitekerezo

  • Nubwo benshi bavuga ngo kunywa INZOGA ni icyaha,siko Bible ivuga.Icyaha ni ubusinda.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa