skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje igihe azagarukira mu ikipe ya Argentina

Yanditswe: Sunday 30, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Argentina na FC Barcelona,Lionel Messi yatangaje ko azagaruka mu ikipe y’igihugu mu mpeshyi ubwo izaba yerekeje mu mikino ya Copa America iteganyijwe kubera mu gihugu cya Brazil.

Sponsored Ad

Messi yavuze ko ku wa 14 Kamena 2019 azerekeza muri Brazil mu mikino ya Copa America aho azaba agiye kureba ko yarangiza ruhago afashishe ikipe y’igihugu kugira igikombe itwara cyane ko ashinjwa kutayitangira nkuko abikora muri FC Barcelona.

Messi uheruka gukinira Argentina mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya,ubwo basezererwaga muri 1/16 n’Ubufaransa bwabatsinze ibitego 4-3,arateganya kugaruka muri Copa America imaze gutsindirwaho inshuro 2 zikurikiranya kuri penaliti na Chile.

Umutoza wa Federation ya Argentina,AFA, Claudio Tapia yavuze ko biteguye kwakira Messi muri Copa America ndetse yizeye ko azafata icyemezo ndakuka mu minsi iri imbere.

Messi w’imyaka 31 yahisemo gufata akaruhuko mu ikipe y’igihugu kugira ngo arebe ko yakongera gufasha FC Barcelona gutwara UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa