skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje ikipe yifuza kuzerekezamo nava muri Barcelona

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

• Lionel Messi yatangaje yifuza kuzasoreza umupira w’amaguru mu ikipe ya newell’s old Boys yazamukiyemo
• Lionel messi yatangaje ko afite inzozi zo kuzakinira ikipe ya Newell’s old Boys

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko yifuza kuzerekeza mu ikipe yazamukiyemo yo muri Argentina ya Newell’s Old Boys yavuyemo afite imyaka 11 y’amavuko.

Uyu musore yabitangarije ikinyamakuru Ole ku munsi w’ejo taliki ya 09 Ugushyingo 2017,ubwo yavugaga ko ari inzozi afite kuzongera gukinira iyi kipe yavuyemo afite imyaka 11 akerekeza mu ishuli ry’umupira w’amaguru rya La Masia ryamufashije kuba igihangange ku isi.

Yagize ati “Ndacyifuza gukinira ikipe ya Newell’s kandi n’inzozi zanjye gusa nkuko nabuvuze sinzi neza icyo ejo hazaza hahishe.Ndabyifuza cyane gusa ndashaka gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru kugira ngo nzabashe kuzakinira Newell’s meze neza.


Lionel Messi w’imyaka 30 yavuze ko atazi neza ahazaza he cyane ko yifuza gukomeza gukina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru ndetse no kuzongera gukinira iyi kipe yamugize igihangange.

Ibitekerezo

  • Nkumufana Wa Mess Mwifurijekugerakunzozize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa