skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje ukuntu umwana we ufana Real Madrid yamuserereje nyuma yo gutsindwa na Liverpool

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi yatangaje ko nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 4-0,umuhungu we witwa Mateo w’imyaka 3 yamuserereje ubwo barimo baherezanya umupira ko akinira ikipe ya Liverpool bityo aramutsinda.

Sponsored Ad

Liverpool niyo yasezereye FC Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League ishize ariyo mpamvu Mateo yasezerereje se Lionel Messi ko akina muri Liverpool ndetse aramutsinda mu buryo bworoshye.

Mu kiganiro rutahizamu Lionel Messi yagiranye na TyC Sports yayibwiye ko uyu mwana we w’imyaka 3 akunda umupira ndetse buri gihe yiyitirira ikipe yose yatsinze FC Barcelona iyo bari gukinana umupira [Kickabout].

Yagize ati “Mateo akunda umupira w’amaguru.Yambara imyenda y’amakipe yose.Twarakinnye mu rugo arambwira ati “Nkinira Liverpool …barabatsinze.Yongeye kubikora nyuma y’umukino wa Valencia (Copa del Rey final) agira ati “Valencia yarabatsinze,Nkinira Valencia. Iyo turi kureba umupira mu rugo niwe wenyine wishimira igitego cya Real Madrid kugira ngo ababaze mukuru we.Niwe wenyine ufana Real.”

Messi yavuze ko agomba gukora cyane kugira ngo we n’umuhungu we mukuru Thiago bazaserereze Mateo batsinze Real Madrid.

Messi ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentina aho ari kwitegura imikino y’igikombe cya Copa America kizabera muri Brazil guhera kuwa 14 Kamena.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa