skol
fortebet

Lionel Messi yateye impungenge benshi kubera ibyo yatangaje ku buzima bwe

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Lionel Messi ufatwa na benshi mu bakunzi ba ruhago n’abakinnyi bamwe na bamwe ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose bababayeho mu mateka y’isi,yabwiye abaganga ba Argentina ko ashobora gufata umwanzuro wo guhagarika umupira vuba kubera ko asigaye arangiza umukino afite umunaniro udasanzwe.

Sponsored Ad

Messi ngo yabwiye abaganga b’ikipe y’igihugu ko atagifite amagara mazima nka mbere bitewe ahanini n’uko asigaye asoza umukino yumva yazahaye cyane ariyo mpamvu ngo ashobora gutungurana agasezera ku mupira vuba aha.

Messi yabwiye muganga Joseph Garcia uherutse kumusuzuma ati “Ndabyiyumvamo ko ntameze nkuko nari meze.Ngenda ngira umunaniro mwinshi cyane buri nyuma ya buri mukino kandi uko nitwaraga bitangiye guhinduka.Ubanza iherezo riri bugufi.”

Messi na bagenzi be bakinana muri Argentina,baraye basezerewe na Brazil muri ½ cy’igikombe cya Copa America ibatsinze ibitego 2-0,abajijwe niba atari hafi gusezera mu ikipe y’igihugu avuga ko igihe cyose azaba afite icyo yafasha atazigera asezera.

Messi w’imyaka 32 asa n’uwatakaje amahirwe yo kuba yakwegukana igihembo cya Ballon d’or cya 6 kubera ko atabashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League na Copa America.Messi yavuye muri Copa America atsinze igitego 1 nacyo kuri penaliti.


Messi yabwiye muganga we ko imbaraga zatangiye kumubana nke

Ibitekerezo

  • MESSI niwe mukinnyi w’umupira winjiza amafaranga menshi kurenza abandi ose.Nibe nari ndi MESSI,nahagarika umupira nkiga bible,kugirango impindure,narangiza ngakora UMURIMO Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14:12 havuga.Naigana Yesu n’Abigishwa be,cyangwa abahamya ba Yehova bajya mu nzira no mu ngo bakabwiriza abantu ijambo ry’Imana.Gukira cyane ntacyo bivuze iyo udashaka Imana nkuko Yesu yavuze muli Matayo 16:26.Kubera ko iyo utabikoze,uba utazabona ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:5-7 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa