skol
fortebet

Lionel Messi yatunguye benshi kubera amagambo yavuze ashimagiza Real Madrid

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Lionel Messi yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ikipe ya Real Madrid ariyo kipe yonyine ishobora kubona umusaruro kabone n’ubwo yaba yaruhishijwe n’ikipe bahanganye.

Sponsored Ad

Messi yatangarije Televiziyo ya TyC Sports ko Real Madrid ifite abakinnyi ba mbere ku isi kuri buri mwanya mu kibuga, ndetse ishobora kubona amanota 3 nubwo yaba itakinnye neza.

Yagize ati “Urebeye kuri buri mwanya ikipe ya Real Madrid ifite abakinnyi beza cyane ku isi.Nubwo bakina nabi birangira batsinze.Nterwa imbaraga no kubona bahora batwara igikombe cya UEFA Champions League kuko nanjye buri mwaka mba nifuza kuyitwara.Buri wese nibyo aba akeneye.”

Lionel Messi yabwiye iyi televiziyo y’iwabo ko kuba barasezerewe na AS Roma muri ¼ ari amakosa yabo cyane ko mu mukino ubanza bari batsinze ibitego 4-1 ndetse avuga ko byababaje cyane.

Messi yavuze ko atazigera ava mu ikipe ya FC Barcelona, kuko ari imwe mu makipe akomeye ku isi ndetse buri mwaka ihatanira ibikombe bikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa