Kigali

Lionel Messi yavuze kuri gahunda yo gusangira na Cristiano Ronaldo bahora bahanganye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 September 2019 Yasuwe: 4062

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi uri mu mvune,yamaze amatsiko abakomeje kwibaza niba azemera gusangira na Cristiano Ronaldo uherutse kumusingiza nubwo bahora bahanganye aho yavuze ko byamushimisha bahuye bagasangira.

Messi wagize uruhare runini mu gutuma Cristiano Ronaldo aba igihangange kubera guhangana nawe bigatuma bose bakora cyane,yavuze ko ntako byaba bisa aramutse ahuye n’uyu mugabo bamaze imyaka isaga 10 bahangana,bagasangirira ku meza amwe dore ko ngo bahuzwa n’ibihembo bya FIFA na UEFA gusa.

Yagize ati “Nabivuze kenshi ko nta kibazo na kimwe nagiranye nawe.Ntitwaba inshuti kubera ko tutigeze dusangira urwambariro gusa duhora duhurira mu birori byo guhemba kandi nta kibazo twagiranye.Twaganiriye igihe kirekire ubwo twahuriye mu birori biheruka.

Ntabwo mbizi niba hari ugusangira kwateguwe kubera ko bigoye ko twahura mu buryo bworoshye,cyane ko buri wese afite ubuzima bwe bwite ndetse n’ibyo aha gaciro.Ariko bibaye nakwitabira ubutumire.”

Mu minsi ishize Ronaldo aherutse kubwira TV1 ko atahakana ko Messi yatumye aba igihangange ndetse ngo nawe yamufashije kwitwara neza kuko buri wese akora cyane kugira ngo atware undi igihembo.

Ronaldo aherutse gutangariza mu birori bya UEFA ko yishimira guhangana kwe na Messi ndetse ngo nubwo batarahura ngo basangirire hamwe ariko ngo mu minsi iri imbere yizeye ko bizaba.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 3648 0

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 2753 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 2301 0

Real Madrid yaraye ikoze agahigo kabi cyane yaherukaga mu myaka 16...

Ikipe ya Real Madrid ifatwa nk’umwami wa UEFA Champions League kubera...
19 September 2019 Yasuwe: 1681 0

Kimenyi Yves ashobora kudakina na Ethiopia kubera guhindura imyirondoro ava...

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi Kimenyi Yves ashobora kugongwa n’ikibazo kimeze...
19 September 2019 Yasuwe: 1512 0

UCL: Real Madrid yagaragaje ko igeze aharindimuka mu gihe Juventus...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid ikomeje kunyagirirwa mu...
19 September 2019 Yasuwe: 1668 0