skol
fortebet

Lionel Messi yavuze ukuntu Cristiano Ronaldo yamutengushye cyane

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi,yongeye kuvuga ku ruhare rwa Cristiano Ronaldo mu kuryoshya shampiyona ya La Liga ndetse n’ubukeba muri El Clasico aho yemeje ko atifuzaga kubona uyu munya Portugal agenda.

Sponsored Ad

Messi yavuze ko akumbuye uguhangana kwe na Ronaldo mu kibuga cyane ko kuva yakwerekeza mu ikipe ya Juventus mu mwaka ushize batarongera guhura.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RAC1,Messi yavuze ko nubwo Real Madrid ikomeye ariko idafite Cristiano Ronaldo,aboneraho kwemeza ko yifuzaga ko yaguma mu ikipe ya Real Madrid.

Yagize ati “Nashakaga ko aguma muri Real Madrid.Yatumaga ubukeba bukomera cyane yaba muri Clasico na La Liga.

Nibyo Real Madrid ifite abakinnyi beza batanga akazi ariko narabivuze ko iriya kipe izumva igihombo cyo gutakaza umukinnyi nkawe.Bafite abakinnyi beza bahatanira buri gikombe ndetse bafite n’amateka.”

Mu minsi ishize nibwo Messi na Ronaldo bagaragaye bishimye cyane ndetse uyu rutahizamu wo muri Portugal atangaza ko yifuza ko mu minsi iri imbere yazahura na Messi bagasangira.


Messi yavuze ko akumbuye cyane guhangana na Cristiano Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa