skol
fortebet

Lionel Messi yibasiye Cristiano Ronaldo na Zlatan Ibrahimovic kubera ingeso yabokamye

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona akaba na kapiteni wayo,Lionel Messi,yavuze ko ataba akeneye gusakuza cyane ku duhigo ndetse n’ibyo yakoze mu mupira w’amaguru nkuko Cristiano Ronaldo na Zlatan Ibrahimovic babigenza.

Sponsored Ad

Messi yavuze ko ibyo yakoze buri wese abizi ndetse nawe ubwe aziko ari umuhanga ariyo mpamvu atabona umwana wo kujya mu bitangazamakuru ngo yiyemere nkuko Cristiano Ronaldo na Zlatan Ibrahimovic babigenza.

Yabwiye Marca ati “Nishimira ko abantu bamvugaho.Nzi uwo ndiwe,nzibyo nakoze nnzi nibyo natanga ariko ndabyimenyera.Abantu bavuga ibyo bashaka.Sinkunda kwivugaho,nkunda kuvuga ku ikipe muri rusange.”

Ku myaka 32,Messi yatwaye Ballon d’or 5,ibikombe 6 by’umukinnyi wa mbere ku isi bitangwa na FIFA ndetse amaze guhesha FC Barcelona ibikombe birenga 30.Kuwa Gatatu w’iki cyumweru yatwaye urukweto rwa zahabu rw’umukinnyi watsinze ibitego byinshi I Burayi hose.

Messi nta na rimwe aravugira mu itangazamakuru ku byerekeye ubuhanga bwe,ibikombe yatwaye n’ibindi nkuko aba bakinnyi barimo Cristiano Ronaldo bahora bavuga ko ari aba mbere ku isi.



Messi yavuze ko atiyemera mu binyamakuru nka Cristiano Ronaldo na Zlatan Ibrahimovic

Ibitekerezo

  • Ntimugahimbire umuntu. Mubyo yavuze harizina Cristiano mwumvisemo??? Mujye muba abafana Bari professional ikindi muri nabanyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa