skol
fortebet

Lionel Messi yishimanye n’abana be mu buryo budasanzwe nyuma yo kwegukana La Liga [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi yafotowe ari kwishimana bidasanzwe n’abahungu be babiri nyuma yo kwegukana igikombe cya La Liga ku nshuro ya 26 ubwo batsindaga Levante kuwa 6 w’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Messi winjiye muri uyu mukino ku munota wa 46 Levante yananiranye,yahise ayihangamura ayitsinda igitego 1-0,cyahesheje ikipe ya FC Barcelona igikombe cya La Liga cy’uyu mwaka,cyayoroheye cyane kubera imbaraga nke za Real Madrid na Atletico bari basanzwe bahangana.

Nyuma yo gutsinda igitego cya 34 muri shampiyona ndetse akegukana iyi La Liga,Messi yishimanye n’abahungu be babiri Matteo na Thiago mu kibuga cya Camp Nou.

FC Barcelona yegukanye igikombe cya 8 mu myaka 11 ya shampiyona ziheruka mu gihe Messi we yegukanye La Liga mu mateka ye.

Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter ya FC Barcelona,yagaragaje umuhungu wa Messi w’imyaka 3,Mateo aturuka kure yiruka asanga umubyeyi we amutegereje,arapfukama aramuhobera.






Ibitekerezo

  • Ni byiza birahebuje!

    Burya instinzi iraryoha, bikaba agahebuzo iyo Ari instinzi wavunikiye.

    Ntako bisa Ni byiza pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa