skol
fortebet

Lionel Messi yakuye umutima abafana ba FC Barcelona kubera ibyo yatangaje ku byerekeye kongera amasezerano

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi yavuze ko atazigera yemera gusinyira FC Barcelona amasezerano yo kuyikinira ubuzima bwe bwose kuko ngo adakunda gusinya amasezerano amufunga ku buryo atakwerekeza aho ashaka.

Sponsored Ad

Messi yaciye amarenga ko atazigera yemera gusinya amasezerano yo gukinira FC Barcelona ubuzima bwe bwose kuko ngo adakunda amasezerano amufungira ahantu hamwe.

Ibi Messi yabitangarije radio metro 95.1 aho yemeje ko FC Barcelona yamusabye kuyisinyira amasezerano y’ubuzima bwe bwose aho yavuze ko adakunda gusinya amasezerano amufungira hamwe.

Yagize ati “Nibyo FC Barcelona yansabye ko nyisinyira amasezerano y’ubuzima bwanjye bwose ariko sinshaka gusinya amasezerano amfunga kuri urwo rwego.Ndashaka kumera neza no gukomeza gutsinda ibitego hano ariko ntahabeshejwe n’amasezerano.Nzahaguma iteka.”

Amakuru aravuga ko Messi usigaranye imyaka 2 ku masezerano aheruka gusinyira FC Barcelona ashobora gusinyira indi kipe mbere y’uko asezera ku mupira w’amaguru.

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo amaze kugira Ballons d’or 5 na FIFA Best Player cup 1.Umupira wamugize Millionaire.
    Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa