skol
fortebet

Liverpool FC yakiriwe nk’umwami mu mutambagiro wo kwereka abafana igikombe cya Champions League yatwaye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 02 Kamena 2019 nibwo ikipe ya Liverpool yakoze umutambagiro wo kwereka abafana igikombe cya UEFA Champions League yatwaye kuwa Gatandatu itsinze Tottenham ibitego 2-0,aho abafana barenga ibihumbi 750 bari buzuye mu mihanda y’umujyi wa Liverpool baje guha amashyi aba bakinnyi.

Sponsored Ad

Imodoka ifunguye hose yari yuzuyemo abakinnyi n’abatoza ba Liverpool,yazengurutse umujyi yerekana igikombe cya UEFA Champions League bayikomera amashyi ndetse bayiterera ibyotsi by’umutuku mu rwego rwo kugaragaza ko bishimiye iki gikombe kidatwara na buri wese.

Abafana bazamuye amabendera,baririmba indirimbo zivuga ibigwi n’ubutwari bwa Liverpool FC aho yanyuze hose ifite iki gikombe yatwariye I Madrid.

Liverpool yatwaye UEFA Champions League ku nshuro ya 6 bituma iba ikipe ya 3 itwaye iki gikombe inshuro nyinshi nyuma ya Real Madrid na AC Milan.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa