skol
fortebet

Liverpool ikomeje kwandika amateka adasanzwe muri Premier League mu gihe Manchester United na Chelsea zikomeje kugana ku manga

Yanditswe: Sunday 22, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool ikomeje guhangayikisha abakeba kuko ikomeje kuba mpatse amakipe muri Premier League nyuma yo gutsinda Chelsea ibitego 2-1 iyisanze ku kibuga cyayo mu gihe Manchester United ikomeje kugana ahabi kuko mu mikino 6 imaze gutsindamo 2.Arsenal yamaze iminota isaga 50 ari abakinnyi 10 yakoze ibitangaza itsinda Aston Villa ibitego 3-2.

Sponsored Ad

Manchester United ikomeje kubabaza benshi yatsindiwe I London igitego 2-0 na Westham United,mu mukino yarushijwemo bigaragara aho bamwe mu bakinnyi bayo bari ku rwego rwo hasi.Ibitego bya Westham byatsinzwe na Andriy Yarmolenko ku munota wa 44 na Aaron Cresswell kuri coup franc yateye ku munota wa 84 ikagana mu rushundura.

Liverpool yagombaga kwiyunga n’abafana bayo nyuma yo gutsindwa na Napoli ibitego 2-0 muri UEFA Champions League,yatsinze Chelsea iyisanze ku kibuga cyayo ibitego 2-1,uba umukino wa 15 wa Premier League itsinze yikurikiranya.

Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino kuri coup franc yabonye iri inyuma gato y’urubuga rw’amahina,Salah awusunikira Trent Alexander-Arnold wateye ishoti rigana mu izamu,Kepa ntiyamenya aho umupira unyuze.

Chelsea yari mu rugo yabonye amahirwe yo kwishyura iki gitego ku munota wa 27 ariko igitego Cesar Azpilicueta yayitsindiye cywanga na VAR.

ku munota wa 30 Roberto Firmino yashyizemo igitego cya 2 n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Robertson bituma Chelsea icika intege cyane ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka Liverpool iri hejuru n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri ntabwo aya makipe yahanganye bigaragara nkuko byari bimeze mu gice cya mbere gusa Chelsea yagabanyije umwenda yishyura igitego 1 ibifashijwemo na N’golo Kante.

Liverpool yatsinzwe inshuro 1 mu mikino 45 ya premier League iheruka gukina aho ishaka gukuraho agahigo yagize mu 1990 aho yamaze imikino 23 yikurikiranya itsinda.

Arsenal yarokokeye ku kaburembe kuko yatsinzwe igitego ku munota wa 20 na John McGinn wa Aston Villa bari bahanganye.

Arsenal yakinaga nabi cyane mu gice cya mbere,yahawe ikarita ku munota wa 42,ubwo myugariro wayo Ainsley Maitland-Niles yakandagiraga Neil Taylor ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Arsenal y’abakinnyi 10 yagarutse mu gice cya kabiri yakaniye cyane,bituma ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 59 kuri penaliti yatewe na Nicolas Pepe.Iyi penaliti yabonetse nyuma y’aho Matteo Guendouzi uhagaze neza cyane muri iyi minsi yategerwaga mu rubuga rw’amahina na myugariro wa Aston Villa.

Aston Villa ikimara kwishyurwa yahise isatira cyane bituma ihita ibona igitego cya kabiri ku munota wa 60 gitsinzwe na Wesley ku mupira mwiza yahawe na Jack Grealish.

Arsenal yakomeje gushakisha uko yakwishyura iki gitego biza kuyihira ku munota wa 81 ibifashijwemo na Calum Chambers.

Arsenal yari mu rugo yakomeje gushakisha igitego cy’intsinzi ibigeraho ku munota wa 84 ibifashijwemo na Pierre-Emerick Aubameyang wateye neza coup franc yakoreweho.

Aston Villa yayoboye umukino igihe kirekire ndetse ikabifashwamo n’abakinnyi ba Arsenal bahuzagurikaga,yatakaje uyu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona.

Nyuma y’umunsi wa 06 wa shampiyona,Liverpool irayoboye n’amanota 18 kuri 18,ikurikiwe na Manchester City ifite 13,mu gihe ku mwanya wa 3 hari Leicester na 11 inganya na Arsenal na West ham ziyikurikiye.

Manchester United ni iya 8 n’amanota 8 inganya n’amakipe menshi arimo Tottenham na Chelsea.






Arsenal yatsinze bigoye mu gihe Manchester United ikomeje kugirwa na shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa