skol
fortebet

Liverpool iteye intambwe ikomeye iyerekeza ku mukino wa nyuma wa Champions League

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool inyagiye AS Roma ibitego 5-2 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabereye ku kibucayo cya Anfield kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Ibitego 5-2 ni impamba ihagije ishobora gufasha abasore ba Liverpool kwerekeza mu mujyi wa Kiev muri Ukraine gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2018 bashaka iki gikombe ku nshuro ya 6.

Liverpool yabanje kwiga AS Roma ndetse amakipe yombi ukabona ari ku rwego rumwe gusa ibintu byeje guhinduka ku guhera ku munota wa 30 ubwo Liverpool yatangiraga gusatira bikomeye ndetse bidatinze ku munota wa 36 kabuhariwe Mohamed Salah afungura amazamu.

Liverpool yakomeje kubuza AS Roma guhumeka ndetse ikomeza kugariza izamu ryayo, byatumye ku munota wa 45 yinjiza igitego cya 2 nacyo cyatsinzwe na Mohamed Salah.

AS Roma yari yapfuye hagati,yatangiye igice cya kabiri iri ku rwego rwo hasi ndetse itakaza imipira myinshi, byatumye Liverpool ibona igitego cya 3 ku munota wa 56 gitsinzwe na Sadio Mane wari warase ibitego 2 byabazwe mu ntangiriro z’igice cya mbere.

Liverpool ntiyacitse intege kuko ku munota wa 62 yongeye kwinjiza igitego cya kane, cyatsinzwe na Roberto Firmino ku mupira yahawe na Mohamed Salah.

Abakinnyi ba Liverpool bakomeje kugaragaza inyota y’ibitego ndetse ubwugarizi bwa AS Roma bukomeza gukora amakosa, byatumye Liverpool ibona igitego cya 5 caytsinzwe nanone na Roberto Firmino.

Umutoza wa Liverpool amaze kubona ibitego 5-0, yafashe umwanzuro wo kuruhura kabuhariwe Salah wari wazonze bigaragara ikipe ya AS Roma yahozemo, byatumye igarura agatege iza kubona ibitego 2 byatsinzwe na Edin Dzeko ku munota wa 81 na Diego Perotti ku munota wa 84 kuri penaliti yakozwe na James Milner.

Mohamed Salah yongeye kwereka abakunzi ba ruhago ku isi ko uyu mwaka wabaye uw’imigisha kuri we kuko uretse gutsinda ibitego 2 yatanze n’imipira 2 yavuyemo ibitego bya Mane na Firmino.

Liverpool yatakaje umukinnyi wayo Oxylade Chamberlain ku munota wa 17, igomba kwerekeza mu Butaliyani mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa