skol
fortebet

Liverpool itsinze PSG ku munota wa nyuma,Messi atangirana imbaraga zidasanzwe Champions League

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Igitego cya Firmino ku munota wa nyuma w’umukino gifashije Liverpool gutsinda PSG ibitego 3-2,mu gihe FC Barcelona yatangiye UEFA Champions League y’uyu mwaka inyagira PSV ibitego 4-0 birimo 3 bya Lionel Messi.

Sponsored Ad

Mu mukino wa mbere wo mu itsinda C rya UEFA Champions League wari utegerejwe na benshi,ikipe ya Liverpool itunguye PSG iyitsinda ibitego 3-2 aho igitego cy’intsinzi Firmino agitsinze ku munota wa nyuma w’umukino.

Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Daniel Sturidge ku mutwe,James Milner ashyiramo igitego cya 2 kuri penaliti ku munota wa 36, yabonetse nyuma y’aho myugariro Juan Bernat yategegaga Wijnaldum mu rubuga rw’amahina.

Mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka PSG yabonnye igitego ku munota wa 40 gitsinzwe na Thomas Meunier ku mupira wari uhinduwe na Angel di Maria.

PSG yakinaga nabi cyane cyane hagati,yaje kuzuka ku munota wa 83 ubwo Kylian Mbappe yishyuraga igitego ku mupira yateye ari mu rubuga rw’amahina umunyezamu Alisson ntiyabasha kuwugarura.

Iminota 90 yarangiye ari ibitego 2-2,umusifuzi Cakir wasifuye uyu mukino yongeraho iminota 4 itagendekeye neza PSG kuko rutahizamu Firmino winjiye mu kibuga asimbuye Sturridge yaciye mu rihumye ba myugariro ba PSG bari bahagaze nabi, ashyiramo igitego cya 3.umukino urangira ari 3-2.

FC Barcelona yarangije umukino ari abakinnyi 10 nyuma y’aho Samuel Umtiti ahawe amakarita 2 y’umuhondo, yanyagiye PSV ibitego 4-0 byatsinzwe na Messi watsinze 3 n’ikindi cya Dembele mu gihe Inter Milan yatunguye Tottenham mu minota ya nyuma iyitsinda ibitego 2-1.

Uko imikino y’umunsi wa mbere w’amatsinda ya Champions League wagenze:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa