skol
fortebet

Liverpool izakina na FC Barcelona idafite abakinnyi bayo bakomeye babanza mu kibuga

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Liverpool,Jurgen Klopp yemeje ko mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League bazahuramo na FC Barcelona,adafite ba rutahizamu be babiri bakomeye barimo Mohamed Salah na Roberto Firmino.

Sponsored Ad

Jurgen Klopp amaze gutangaza ko Mohamed Salah atazaboneka ku mukino bafitanye na FC Barcelona kuri uyu wa Kabiri,kubera imvune y’umutwe yagize nyuma yo kugongwa n’umunyezamu wa Newcastle,Martin Dubravka.

Salah yasimbujwe ku munota wa 73 mu mukino bakinaga na Newcastle,kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, kubera ko yataye ubwenge, nyuma yo kugongwa na Dubravka.Salah yasohowe mu kibuga ateruwe mu ngobyi ari kurira cyane. Liverpool yatsinze ibitego 3-2 harimo n’icyo Salah yatsinze.

Undi mukinnyi utazagaragara muri uyu mukino na FC Barcelona ni Roberto Firmino,utarabashije kubanza mu kibuga mu mukino ubanza,we Klopp yavuze ko atarabasha gukira neza imvune yagize ariyo mpamvu bahisemo kumureka ntibazamukoreshe kuri uyu wa kabiri.

Mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League y’uyu mwaka,FC Barcelona yatsindiye Liverpool ku kibuga Camp Nou ibitego 3-0 birimo bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Luis Suarez. FC Barcelona nayo ntizaba ifite Ousmane Dembele wavunitse.



Klopp yatangaje ko Salah na Firmino batazagaragara mu mukino wa FC Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa