skol
fortebet

Liverpool vs AS ROMA:Byinshi ukwiye kumenya kuri uyu mukino wa ½ cya UEFA Champions League uraba uyu munsi

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

Benshi bahanze amaso ikipe iratera intambwe ya mbere iyigeza muri ½ cya UEFA Champions hagati ya Liverpool iraba yakiriye AS Roma ku kibuga Anfield kuri uyu wa kabiri saa 20:45.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino w’amakipe benshi bavuga ko ari ku rwego rumwe,Liverpool niyo ifite agahigo keza imbere ya Roma kuko mu mikino 5 baheruka guhura,yatsinze 2,banganya 2, Roma itsinda umukino 1.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi w’ejo,abatoza bombi buri umwe yatangaje ko yifuza kugera ku mukino wa nyuma ndetse barakora ibishoboka ngo babigereho.

Klopp yagize ati “Buri kipe ifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kandi nibyo twese dushaka,reka tubigerageze.Ikipe ya Roma yakoze akazi gakomeye kugira ngo igere muri ½ kandi natwe ni uko, niyo mpamvu tugomba kwitega umukino ukomeye.

Umutoza w’ikipe ya AS Roma Eusebio Di Francesco yagize ati “Ikibuga cya Anfield giteye ubwoba.Turabizi neza ko abafana ba Liverpool baba inyuma y’ikipe yabo cyane ,turasabwa gukina nk’ikipe tugakorera hamwe.Liverpool ifite umuvuduko mwinshi kurusha FC Barcelona, niyo mpamvu tugomba gukina umukino mwiza tugatsinda.Tugomba gucungira ku ntege nke zayo.”

Liverpool yageze muri 1/2 isezereye Manchester City ku bitego 5-1 mu mikino yombi mugihe AS Roma yasezereye FC Barcelona banganyije ibitego 4-4 ariko itegeko ry’igitego cyo hanze rifasha AS Roma.

Uyu mukino urasifurwa n’umusifuzi Felix Brych ukomoka mu gihugu cy’Ubudage.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:
Liverpool: Karius; Alexander-Arnold, Lovren, Van Dijk, Robertson; Oxlade-Chamberlain, Henderson, Milner; Salah, Firmino, Mané.

Abadahari:Lallana, Matip,Can

AS Roma: Alisson Becker; Florenzi, Manolas, Fazio, Kolarov; De Rossi, Strootman, Nainggolan; Perotti, Džeko, Ünder

Abadahari: Karsdorp, Defrel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa