skol
fortebet

Liverpool yaciye agahigo ko kugura umunyezamu uhenze ku isi

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

Nkuko yabigenje ikagura myugariro uhenze ku isi,Liverpool yakoze andi mateka igura umunyezamu uhenze ku isi uyu munsi, ubwo yatangaga akayabo ka miliyoni 67 z’amapawundi ku munya Brazil Alisson Becker wakiniraga AS Roma.

Sponsored Ad

Becker usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa Brazil,yaguzwe na Liverpool nyuma yo gutenguhwa n’umunyezamu Karius watumye batsindwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Uyu munsi nibwo AS Roma yemeye aya mafaranga yahawe na Liverpool nyuma y’ighe bari bamaze bari mu biganiro.

Liverpool yaherukaga kugura umukinnyi Virgil Van Dijk mu ntangiriro z’uyu mwaka akayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi aba myugariro uhenze kurusha abandi none kuri ubu yaguze umunyezamu wa mbere ku isi.

Liverpool irabanza kwishyura Roma akayabo ka miliyoni 58 kuri uyu munyezamu w’imyaka 25 andi bazayatanga bitewe n’uko azagenda yitwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa