skol
fortebet

Liverpool yakoze ibitangaza isezerera FC Barcelona ihita ikatisha itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma wa Champions League

Yanditswe: Wednesday 08, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yongeye kwerekana ko ari impirimbinyi y’ibidashoboka bigashoboka kuko nyuma yo gutsindwa na FC Barcelona ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League,muwo kwishyura iyitsinze 4-0 ihita ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya 2 yikurikiranya.

Sponsored Ad

Idafite Mohamed Salah na Roberto Firmino,Liverpool ikoze ibitangaza isezerera FC Barcelona ya Lionel Messi iyitsinze ibitego 4-0 byishyuraga 3-0 yari yatsinzwe mu mukino ubanza wa ½ cya Champions League wabereye Camp Nou.

Liverpool yari imbere y’abafana bayo yongeye gushimangira ko mu mupira nta kidashoboka kuko uburyo isezereye FC Barcelona nta muntu n’umwe ku isi bitatunguye.

Bijya gushya byahereye ku munota wa 7 ubwo Divock Origi yafunguraga amazamu ku mupira mwiza watewe mu izamu na Kapiteni Jordan Henderson umunyezamu Ter Stegen awukuramo umusanga aho yari ahagaze ahita awushyira mu nshundura.

Liverpool yahise itangira gusatira ariko igenda inyuzamo igatakaza umupira byatumye Lionel Messi na Philippe Coutinho babona uburyo bubiri bukomeye imbere y’izamu ariko imipira bateye umunyezamu Alisson Becker ayishyira muri koloneri.

Liverpool yakomeje gukina nk’ikipe igasatirira rimwe ndetse yaba itakaje umupira ikagaruka byayirinze kwinjizwa igitego mu gice cya mbere gusa nayo ntacyo yabashije kwinjiza.

Igice cya kabiri cyatangiye umutoza Jurgen klopp akora impinduka ikomeye yahinduye umukino wose,ubwo yakuraga mu kibuga Andrew Robertson yinjiza mu kibuga Georginio Wijnardum waje azonga bikomeye FC Barcelona hagati mu kibuga.

Vidal wari wahawe akazi ko kuzibira abakinnyi ba Liverpool hagati,yamizwa bikomeye na Fabinho n’uyu Muholandi bituma Barcelona itangira gutakaza imipira buri kanya.

Liverpool yatakiraga rimwe yatangiye kubona imipira myinshi yacaga ku mpande byayifashije kubona igitego cya kabiri ku munota wa 54 gitsinzwe na Georginio Wijnardum ku mupira mwiza yahawe na Trent Alexander Arnold wirengagijwe mu mukino ubanza kandi ari umukinnyi ukomeye.

Liverpool nta gahenge yahaye FC Barcelona byatumye ku munota wa 56 ihita ibona igitego cya 3 cyatsinzwe nanone na Georginio Wijnardum winjiye mu kibuga asimbuye,ku mupira mwiza yahawe na Xherdan Shaqiri.

Nyuma yo kwishyura ibitego yatsinzwe Camp Nou,Liverpool yahise itangira gukina ituje yirinda ko Messi na bagenzi be babona igitego gusa hari aho Suarez yabaciye mu rihumye asigarana n’umunyezamu Alisson gusa ateye umupira awukuramo.

FC Barcelona yakinaga yigengeseye kuko yari ibizi neza ko ishobora guterwa counter attack na Sadio Mane wari wayizonze cyane ku ruhande rw’ibumoso.

Ku munota wa 79 habonetse Koloneri ya Liverpool,Trent Alexander Arnold agiye kuyitera ajijisha abakinnyi ba FC Barcelona ava ku mupira nk’ugiye kuwurekera mugenzi we,Piue na bagenzi be bararangara niko guhita agaruka yihuta atera umupira wasanze Divock Origi aho ayri ahagaze awutera mu rushundura biba bibaye 4-0 byasezereye FC Barcelona.

Kudacika intege,gukorera hamwe ndetse no kumvira amabwiriza y’umutoza nibyo bifashije Liverpool gusezerera FC Barcelona yahabwaga amahirwe na benshi bitewe na kabuhariwe Lionel Messi.

Aya mateka Liverpool ikoze,yibukije abantu umukino wa nyumwa wabereye Istanbul muri 2005 ubwo batsundaga AC Milan yabatsinze ibitego 3-0 mu gice cya mbere,Steven Gerrard na bagenzi be bagaruka mu gice cya kabiri barabyishyura ndetse batsindira kuri penaliti.

Liverpool yari igiye kurangiza umwaka nta gikombe,yongeye kugaruka kuko yageze ku mukino wa nyuma aho igomba gutegereza izarokoka hagati ya Tottenham na Ajax ku munsi w’ejo.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa