skol
fortebet

Liverpool yatangiye Premier League iha ubutumwa bukomeye abakeba bifuza igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yatangiye premier League 2019-2020 itanga ubutumwa bukomeye imbere y’abakeba kuko yanyagiye Norwich City ibitego 4-1 mu mukino ufungura iyi shampiyona y’Ubwongereza ikundwa na benshi.

Sponsored Ad

Mu gice cya mbere cy’umukino cyonyine,Liverpool yabashije kwinjiza ibitego 4-0 ndetse irusha ku buryo bugaragara ikipe ya Norwich City yari yasaga n’iyibagiriwe ba myugariro imuhira.

Liverpool yari imbere y’abafana bayo,yafunguye amazamu ku munota wa 7 w’umukino,ubwo Divock Origi witwaye neza cyane muri uyu mukino yahinduraga umupira imbere y’izamu,ukubita ku kugura kwa myugariro Grant Hanley wa Norwich yitsinda igitego.

Liverpool yari ifite umuvuduko mwinshi nk’ibisanzwe,yahise ishyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 19 gitsinzwe na Salah nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Norwich bari ku rwego rwo hasi cyane.

Nubwo Liverpool yagaragaje imbaraga mu busatirizi,nayo yari hasi mu bwugarizi bwayo kuko ba rutahizamu ba Norwich barimo Pukki na Stiepermann babonye uburyo bwiza imbere y’izamu ntibabubyaze umusaruro.

Ku munota wa 28 myugariro Van Dijk yatsindiye Liverpool igitego cya 3 n’umutwe nyuma y’umupira wari uturutse kuri koloneri yatewe neza na Mohamed Salah.

Ku munota wa 39 Liverpool yagize ibyago umunyezamu igenderaho Alisson Becker avunika imvune isa n’ikomeye cyane yatumye ava mu kibuga bamurandase asimburwa na mugenzi we mushya witwa Adrian.

Liverpool yabonye igitego cya kane ku munota wa 42 gitsinzwe na Divock Origiku mutwe ku mupira mwiza yahawe na Alexander-Arnold .Liverpool yarangije igice cya mbere iyoboye n’ibitego 4-0.

Igice cya kabiri cyatangiye gitinze kubera ikibazo cya VAR yagize ikibazo,umusifuzi Micheal Oliver abanza kugikemura mbere y’uko atangiza umukino.

Liverpool yakomeje kugaragaza inyota yo gutsinda ibitego byinshi ariko umunyezamu Krul wa Norwich agerageza kubyitwaramo neza ntiyongera kwinjizwa ikindi gitego.

Norwich City yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 64 gitsinzwe na rutahizamu Teemu Pikki w’umunya Finland wagaragaje ko afite ubuhanga budasanzwe cyane ko ari nawe wayoboye abatsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri Norwich yayoboye ubushize.

Nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino ushize itsinzwe rimwe,Liverpool yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye ndetse ishobora gutwara igikombe cy’uyu mwaka igihe abakeba bayo barimo Manchester City baba barangaye.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa