skol
fortebet

Lomami Marcel yasabye abafana ba Rayon Sports kumugirira icyizere

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017

Sponsored Ad

• Lomami Marcel yiteguye gufasha ikipe ya Rayon Sports kwitwara neza
• Lomami Marcel yasabye abafana ba Rayon Sports kumushyigikira
• Lomami Marcel niwe uzaba ari umutoza mukuru ku mukino wa Mukura VS
• Lomami Marcel yiteguye kugera ikirenge mu cya Masudi Djuma

Sponsored Ad

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel, uzaba ari umutoza mukuru ku mukino ikipe ya Rayon Sports izakina na Mukura VS kuri iki cyumweru, yasabye abafana b’iyi kipe kumuha icyizere ndetse no kujya inyuma y’abakinnyi bayo kuri uyu mukino.

LomamiMarcel wa kabiri uturutse iburyo niwe uzatoza Rayon Sports bahura na MVS

Ku munsi w’ejo Taliki ya 17 Ugushyingo 2017, nibwo umutoza Lomami Marcel yatangarije abanyamakuru ko yifitiye icyizere kandi yizeye gutsinda umukino wa Mukura VS cyane ko abatoza 2bari bamukuriye batazaboneka.

Yagize ati “Ibihe turimo ntabwo byoroshye gusa tuzakomereza aho abatoza bakuru bari bagejeje turebe ko twabivamo.Iyo umuntu atangiye gutoza abantu benshi bashobora kuvuga bati nta bushobozi afite ariko kuri njye ndiyizeye kandi ndabizi ko nta kibazo kizabaho mpaka igihe umutoza azagarukira cyangwa igihe komite izashyiraho undi mutoza.Kuri njye ndabona nta kibazo gihari kuko igihe maze muri Rayon Sports kirahagije.Twakoranye na Masudi bimeze gutya twitwara neza,ntabwo ndi umushyitsi muri Rayon Sports kuko na Masudi atangira niko byagenze kandi yabyitwayemo neza, nanjye mfite icyizere ko bizagenda neza.”

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu taliki ya 15 Ugushyingo 2017,nibwo haramutse inkuru mbi ko umutoza wungirije Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti yitabye Imana ndetse kuri uwo munsi umutoza mukuru wa Rayon Sports Olivier Karekezi atabwa muri yombi na Polisi y’igihugu kubera gukekwaho ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga,byatumye ikipe ya Rayon Sports isigarana abatoza 2 Lomami Marcel na Nkunzingoma Ramadhan w’abanyezamu bakaba aribo bazayobora umukino bafitanye na Mukura VS ku munsi w’ejo.

Andi makuru ari kuvugwa muri Rayon Sports ni uko ifite abakinnyi 15 gusa kuko abasore nka Usengimana Faustin,umunyezamu wa kabiri Kassim na Mugisha Gilbert bafite imvune mu gihe Nahimana Shassir we yahawe ikarita y’umutuku agomba gusiba uyu mukino.

Uko imikino iteganyijwe
Kuwa Gatandatu

APR FC vs Kirehe FC 3:30pm
Bugesera vs Gicumbi FC
Musanze vs Amagaju
SC Kiyovu vs Espoir

Ku cyumweru
Miroplast vs Police FC 3:30pm
AS Kigali vs Sunrise FC
Marines vs Etincelles
Rayon Sports vs Mukura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa