Kigali

Lomami yatunguwe n’urwego ruciriritse abakinnyi ba Rayon Sports bariho

Imikino   Yanditswe na: 7 December 2017 Yasuwe: 2064

Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel yatangaje ko yatunguwen’urwego rwo hasi iyi kipe yamweretse mu myitozo yo ku munsi w’ejo bakoreye mu nzove, nyuma y’icyumweru bamaze bari mu kiruhuko.

Uyu mutoza ufite ikipe kugeza ubu, cyane ko Karekezi Olivier usanzwe ari umutoza mukuru ataragaruka mu kazi nyuma yo kurekurwa n’ubugenzacyaha,yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi be bari hasi ndetse byatumye badahita bashaka imikino yagicuti.

Yagize ati “Abakinnyi kuva tubahaye ikiruhuko cy ‘icyumweru kimwe bagarutse bari ku rwego rwo hasi cyane byatumye twifuza gukora kabiri ku munsi ariko ntibyadukundira kubera ubushobozi buke dufite.Tugiye gukoresha imbaraga kugira ngo mu cyumweru gitaha abakinnyi bazabe bameze neza.Nifuzaga umukino wa gicuti ariko bizaterwa n’uko bazaba bahagaze kuko kugeza ubu bari kuri 40 ku ijana.”

Lomami Marcel yavuze ko kuba abakinnyi bavuye mu biruhuko bari hasi biratuma aba basore bakora cyane ndetse arifuza ko bagera ku rwego nk’urw’abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu.

Rayon Sports iheruka mu kibuga ikina na Mukura VS

Ku munsi w’ejo nibwo abakinnyi bongeye gukora ku mupira nyuma y’icyumweru badakina aho ku wa mbere bakoreye imyitozo muri Gym.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minnaert ushobora kugirwa umujyanama wa Karekezi arafatwa nk’intwaro ije...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2017, nibwo byavuzwe na benshi...
17 February 2018 Yasuwe: 1008 0

Conte yavuze ku mukino uzamuhuza na FC Barcelona muri UEFA Champions...

Umutoza Antonio Conte yatangaje ko imikino 2 yikurikiranyije batsinze...
17 February 2018 Yasuwe: 1050 0

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni yiyemeje kwishyurira umwenda ikipe...

Icyamamare mu gukina filimi z’urukozasoni Amandha Fox yatangaje ko yifuza...
17 February 2018 Yasuwe: 1803 0

Rutanga yahawe izina rishya mu idini ry’umukobwa agiye kurongora

Umukinyi Rutanga Eric wa Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhindura idini...
16 February 2018 Yasuwe: 3855 0

Abagore b’abakinnyi ba PSG bibasiriye umutoza Unai Emery

Umugore w’umukinnyi Angel Di Maria witwa Jorgelina Cardoso na Isabele da...
16 February 2018 Yasuwe: 1525 0

Benshi batangariye Inzu y’akataraboneka Aubameyang yaguze [AMAFOTO]

Mu gihe kitageze ku kwezi rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ageze mu...
16 February 2018 Yasuwe: 3568 1