skol
fortebet

Loris Karius ari mu rukundo n’umukobwa wabaye uwa 3 kui isi mu bwiza [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu w’Umudage ku isi Loris Karius wamamaye cyane kubera amakosa akomeye yakoze agatsindisha Liverpool ibitego 3-1,ku mukino wa UEFA Champions League uheruka kuyihuza na Real Madrid,ari mu rukundo n’umukobwa witwa Sophia Thomalla wigeze gutorwa ku mwanya wa 3 n’ikinyamakuru kivuga ku buzima bw’ibyamamare cyitwa FHM mu bakobwa beza cyane ku isi.

Sponsored Ad

Uyu mukunzi mushya wa Karius,azwi nk’umwamikazi wa Tattoos kubera ko zimwuzuye ku maboko,ibintu ahuriyeho n’uyu munyezamu Loris Karius watijwe na Liverpool mu ikipe ya Beskitas Istanbul yo muri Turkia mu mwaka ushize.

Sophia Thomalla ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare cyane kuko yagaragaye ku gifubiko cy’ikinyamakuru Playboygikunze gushyira hanze amafoto y’ibyamamare byambaye ubusa.

Sophia Thomalla usanzwe ari umunyamideli ndetse n’umukinnyi wa filimi mu Budage aherutse gusohokana na Karius muri Miami, amaze gutandukana n’abagabo 2 bose bahuriye ku kuba bari abahanzi mu matsinda ya muzika.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa