skol
fortebet

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon Sports ngo ayibere umutoza mukuru mu gihe kingana n’imyaka 2 yamaganye aya makuru avuga ko yibereye mu gihugu cya Togo.

Sponsored Ad

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 20 Nzeri 2019 nibwo amakuru yatangiye gucicikana mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko Umubiligi w’imyaka 47 yamaze kugaruka muri Rayon Sports,ariko amakuru mashya dukesha Radio 10 aravuga ko uyu mutoza yahakanye aya makuru.

Umunyamakuru wa Radio na TV 10 yatangaje ko umutoza Losciuto yamwemereye ko yavuganye na Rayon Sports ariko batarumvikana.

Yagize ati “Nibyo navuganye na perezida wa Rayon Sports mu kwezi gushize ariko nta birenze twagezeho.Ubu ndi mu gihugu cya Togo.”

Losciuto yahakanye ko yamaze kumvikana na Rayon Sports yemeza ko ari ikipe ngo nziza ndetse akuraho amakuru yavugaga ko yari amaze icyumweru mu Rwanda.

Jean François Losciuto yatoje Rayon Sports muri CECAFA yo mu mwaka wa 2014,ikaviramo muri ¼ itsinzwe na APR FC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2,byavugwaga ko ariwe wagarutse ariko yahakanye aya makuru.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije kuri Twitter yabwo bwatangaje ko umutoza mushya aratangazwa uyu munsi saa cyenda n’igice ubwo iyi kipe irakina umukino wa gicuti na Etoile de l’Est I Ngoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa