skol
fortebet

Louis Van Gaal yibasiriye abakinnyi yakoranye nabo muri Manchester United

Yanditswe: Monday 19, Mar 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United Louis Van Gaal yatangaje ko abakinnyi ba Manchester United batari abanyamwuga ubwo yari umutoza wabo kuko hari ubutumwa yaboherereje banga kubwugahiriza kandi babubonye.
Uyu Muholandi wasimbuwe na Jose Mourinho ku ntebe y’ubutoza ya Manchester United yabwiye ikinyamakuru Bild cyo mu Budage ko abakinnyi yatoje muri Manchester United batari abanyamwuga kuko yafunguye uburyo bwo kuganira nabo hakoreshejwe uburyo bwa Emails kugira ngo biborohereze (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United Louis Van Gaal yatangaje ko abakinnyi ba Manchester United batari abanyamwuga ubwo yari umutoza wabo kuko hari ubutumwa yaboherereje banga kubwugahiriza kandi babubonye.

Uyu Muholandi wasimbuwe na Jose Mourinho ku ntebe y’ubutoza ya Manchester United yabwiye ikinyamakuru Bild cyo mu Budage ko abakinnyi yatoje muri Manchester United batari abanyamwuga kuko yafunguye uburyo bwo kuganira nabo hakoreshejwe uburyo bwa Emails kugira ngo biborohereze kujya bategura imikino,ntibabwishimira ndetse bamwe banze gusoma ubutumwa yabohererezaga.

Yagize ati “Nafunguye uburyo bwo kuganira n’abakinnyi mbifashijwemo n’umuhanga wanjye ku bijyanye n’ikoranabuhanga.Ikibabaje ni uko abakinnyi banjye banze kubukoresha.Nifuje kuganira na buri mukinnyi wese ari mu rugo ariko barabyanze.Ntabwo bari abanyamwuga kandi narabibabwiye.Ubu buryo nabukoresheje mu ikipe ya Bayern ndetse abakinnyi benshi nka Arjen Robben barabwishimira.

Van Gaal ntiyashoboye kuziba icyuho Sir Alex Ferguson yasize ubwo yasigiraga akazi David Moyes bikarangira ashyize hasi iyi kipe iri mu zikomeye ku isi.

Uyu muholandi yatandukanye na Manchester United mu kwezi kwa Gicurasi 2016 ubwo yari amaze guhesha iyi kipe igikombe cya FA Cup atsinze Crystal Palace ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa