skol
fortebet

Lowestrates.Ca izasenyuka nyuma ya Tour du Rwanda

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

• Lowestrates.ca izasenyuka nyuma yo gukina Tour du Rwanda
• Frédérick Gates yatangaje ko yahisemo kuva mu mukino wo gusiganwa ku magare
•Lowestrates.ca yiteguye guhatanira umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Lowestrates.ca Frédérick Gates yo muri Canada yatangaje ko irushanwa rya Tour du Rwanda y’uyu mwaka ariryo rushanwa rya nyuma iyi kipe izakina kuko izahita isenyuka kubera ikibazo cy’amikoro.

Uyu Frédérick Gates asanzwe afite akazi muri giverinoma ya Canada bityo yatangarije urubuga rwa Internet rw’iyi kipe ko nyuma yo kutabona abaterankunga bahagije nawe yahisemo guhagarika iyi kipe yashinze ndetse yemeza ko iki cyemezo cyamugoye kuko yari amaze umwaka abitekerezaho.

Yagize ati “Natangiye gutekereza kuri uyu mwanzuro mbere yo kwitabira Tour du Rwanda ya 2016 gusa kubera intsinzi twashoboye kubona,byampaye imbaraga zo gukomeza gufasha iyi kipe.Mu mezi make nibwo nafashe umwanzuro w’uko uyu ariwo mwaka wa nyuma ndi muri uyu mukino.

Lowestrates yatwaye uduce 2 muri Tour du Rwanda iheruka ibifashijwemo na Timothy Rugg wahise werekeza muri Bike Aid.

Ikipe ya Lowestrates.ca yabashije kwitwara neza mu marushanwa akomeye nk’umwanya wa 8 mu irushanwa rya Tour de Beauce en 2015 watwawe na Jean-Sébastien Perron byamufashije kuza ku mwanya wa 3 ku rutonde rusange.

Ikipe ya Lowestrates.ca ikomeje gukusanya inkunga yo gufasha abakinnyi b’abanyarwanda ndetse n’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Lowestrates.ca iri mu makipe 16 azitabira Tour du rwanda izatangira ku cyumweru taliki ya 12 kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2017 aho yatangaje abakinnyi 5 izakoresha aribo Brett Wachtendorf, Edward Greene, Cameron McPhaden, Stephen Keeping na Jules Cusson-Fradet.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa