skol
fortebet

Lozano Riba David yegukanye agace ka 7 ka Tour du Rwanda ,Mugisha Samuel yongera amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2018

Yanditswe: Saturday 11, Aug 2018

Sponsored Ad

Umunya Espagne ukinira ikipe ya Team Novo Nordisk yo muri Amerika niwe wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kavaga Musanze kerekeza I Kigali ku ntera y’ibirometero 107 na metero 500 asize Valens, Uwizeye na Mugisha bari bamukurikiye.

Sponsored Ad

Nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Kigali Lozano ari mu gikundi cya mbere cyarimo Mugisha wambaye umwenda w’umuhondo,Valens Ndayisenga,Uwizeye na Nsengimana Jean Bosco,yaje kubaca mu rihumye bageze ku Muhima ashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 17,cyatumye yegukana aka gace.

Lozano yakinnye amarushanwa akomeye muri Croatia no muri Pologne yerekanye ko ari umukinnyi ukomeye kuko yanze kuva mu Rwanda adatwaye agace none abigezeho uyu munsi.

Mugisha Samuel yakoze akazi gakomeye kuko Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude bari bahanganye batigeze bamusiga aho yabaye uwa kane abakurikiye bahagerera igihe kimwe.

Mugisha Samuel asigaje ibirometero bike kugira ngo yegukane Tour du Rwanda 2018 aho arusha amasegonda 21 Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de Lumiere yo mu Bufaransaaho umunya Ethiopia wari uwa 3 Hailemicheal Mulu yasigaye cyane.

Lozano Riba watsinze uyu munsi ari ku mwanya wa 5 ku rutonde rusange aho arushwa iminota irenga 2 na Mugisha Samuel wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa