Kigali

Luis Enrique watozaga FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne yasezeye ku mukobwa we w’imyaka 9 y’amavuko witabye Imana

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 30 August 2019 Yasuwe: 3569

Luis Enrique wahoze atoza FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne, yasezeye ku mukobwa we w’imyaka icyenda y’amavuko witabye Imana azize kanseri y’amagufwa [ osteosarcoma].

Uyu mwana witwa Xana, yitabye Imana nyuma y’amezi atanu yari amaze arwariye mu bitaro. Enrique yashimiye ibitaro uyu mwana we w’umukobwa yari arwariyemo ku bw’imbaraga byakoresheje kugira ngo bimwiteho mu gihe cy’amezi atanu yari amaze abirwariyemo.

Muri Kamena uyu mwaka Enrique yahisemo kureka inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya Espagne yari amaze igihe kitageze ku mwaka ahawe, kugira ngo ajye kuba hafi y’uyu mwana we.

Amusezeraho, Enrique yagize ati” Uzaba inyenyeri irinda umuryango wacu. Tuzagukumbura cyane ariko nanone tuzakwibuka buri munsi w’ubuzima bwacu tunizera ko mu gihe kizaza tuzongera kubonana.”

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (RFEF), bwihanganishije umuryango wa Luis Enrique n’incuti ze, ndetse bukaba bwatangaje ko bwifatanyije na bo mu kababaro barimo.

FC Barcelona Enrique yakiniye akanayibera umutoza aho yanayihesheje igikombe cya UEFA Champions league muri 2015, na yo yatambukije ubutumwa bumwihanganisha.

Barcelona ibicishije kuri Twitter yayo yagize iti” Twihanganishije cyane Luis Enrique n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye barimo. Ruhukira mu mahoro Xana.”

Lionel Messi watojwe na Enrique na we yatambukije ubutumwa bwihanganisha umuryango w’uriya mutoza, avuga ko we n’isi yose bifatanyije na we.

Ikipe ya Real Madrid ikunze guhangana na Barcelona na yo iri mu benshi bihanganishije Luis Enrique, ivuga ko bifatanyije mu kababaro ndetse ko imwihanganishije muri ibi bihe bikomeye umuryango we urimo.

Perezida wa FC Barcelona Joseph Maria Bartomeu, Rafael Nadal uzwi cyane mu mukino wa Tennis, ikipe ya AS Roma, na Borussia Dortumund na bo batambukije ubutumwa bufata mu mugongo uriya mutoza.





Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Birenze ukwemera.Bakundanaga cyane disi.Nshimishijwe nuko Enrique avuze ngo bazongera babonane.Rwose birashoboka.Ntabwo iyo dupfuye tubatwitabye Imana nkuko benshi bavuga.Bible ivuga neza ko upfuye aba agiye mu gitaka.Byisomere muli Zaburi 146:3,4.Ikizere cyonyine cyo kuzongera kubaho tugisoma muli Yohana 6:40,aho Yesu yasobanuye ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka cyane kandi bakayikorera,izabazura ku Munsi wa Nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Aho gutinya URUPFU,dushake Imana tukiriho,twe gutegereza umunsi abanyamadini bazatubeshya ngo ntabwo twapfuye ahubwo twitabye Imana.Ni ikinyoma kibabaza Imana.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 285 0

Real Madrid yaraye ikoze agahigo kabi cyane yaherukaga mu myaka 16...

Ikipe ya Real Madrid ifatwa nk’umwami wa UEFA Champions League kubera...
19 September 2019 Yasuwe: 1113 0

Kimenyi Yves ashobora kudakina na Ethiopia kubera guhindura imyirondoro ava...

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi Kimenyi Yves ashobora kugongwa n’ikibazo kimeze...
19 September 2019 Yasuwe: 1366 0

UCL: Real Madrid yagaragaje ko igeze aharindimuka mu gihe Juventus...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid ikomeje kunyagirirwa mu...
19 September 2019 Yasuwe: 1568 0

Amavubi yakoreye ibitangaza mu mujyi wa Kinshasa yihimura kuri...

Ikipe y’igihugu Amavubi, y’abakina imbere mu gihugu, ijyanye muri Ethiopia...
18 September 2019 Yasuwe: 2889 0

Cristiano Ronaldo ari gushakisha bikomeye abakobwa bamuhaye umugati ashonje...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,ari gushaka bikomeye abakobwa...
18 September 2019 Yasuwe: 4486 0