skol
fortebet

Luis Suarez yasekeje benshi kubera ibyo yakoreye umunyezamu wa Chile [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago bemeje ko umukinnyi Luis Suarez ashobora kuba atuzuye mu mutwe kubera ibyo yaraye akoze mu mukino wahuje igihugu cye cya Uruguay na Chile,ubwo yateraga umupira mu izamu umunyezamu wa Chile akawukuramo n’amaboko akiruka avuga ko yakoze penaliti kandi abyemerewe.

Sponsored Ad

Buri wese uzi umupira w’amaguru aziko umunyezamu yemerewe gufata umupira n’amaboko iyo ari mu rubuga rwe keretse iyo umukinnyi we amuhereje umupira abishaka gusa rutahizamu Suarez we ntabyo azi cyangwa se yari yabyibagiwe nimugoroba ubwo yateraga umupira umunyezamu wa Chile Gabriel Arias akawukuramo yarangiza akiruka amurega ko akoresheje amaboko kandi abyemerewe.

Suarez ni umwe mu bakinnyi bakunze kwitwara nabi cyane iyo ari gushaka igitego ariyo mpamvu yaketse ko uyu munyezamu wafashe umupira yari umukinnyi,induru akayiha umunwa ngo bamuhe penaliti.

Uretse aka gashya,Suarez yongeye gukora akandi ubwo myugariro Gonzalo Jara wa Chile yakubita umutego umufana winjiye mu kibuga,uyu rutahizamu ahita ajya kumusabira ikarita itukura ku musifuzi ngo akubise umuntu.

Suarez yakoze amakosa akomeye arimo kuruma Chiellini na Ivanovic bituma afatirwa ibihano bikomeye byo guhagarikwa imikino itandukanye.

Muri uyu mukino wa nijoro wari uwa 3 mu itsinda,Uruguay yatsinze Chile igitego 1-0 cya Edinson Cavani.




Suarez yasabye penaliti kubera ko umunyezamu wa Chile yakuyemo umupira n’amaboko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa