Kigali

Luka Modric yavuze ukuntu Real Madrid ikumbuye cyane Cristiano Ronaldo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 2645

Umukinnyi Luka Modric ukina hagati mu ikipe ya Real Madrid yatangaje ko bakumbuye Cristiano Ronaldo wabatsindiraga ibitego buri mukino ndetse avuga ko kuba ikipe yabo ihagaze nabi ari uko yabuze umukinnyi umeze nkawe.

Modric watwaye Ballon d’Or y’umwaka ushize yavuze ko ba rutahizamu bose ba Real Madrid bananiwe kuziba icyuho cya Cristiano Ronaldo ndetse badahozaho nkuko uyu munya Portugal yabigenzaga.

Yagize ati “Icyuho cya Cristiano Ronaldo buri kipe yose yacyumva.kubona umusimbura we ntibishoboka.Kubera byinshi yahaye ikipe turamukumbuye.Ikipe yagerageje gushaka abakinnyi bo gukora ibyo yakoraga ariko byaranze.

Cristiano Ronaldo yatsindaga ibitego 50 buri mwaka,ntiwabona umukinnyi utsinda ibitego bingana gutyo.Twese tujya imbere gushaka ibitego ariko dukeneye abakinnyi 3 batsinda ibitego 15,20 cyangwa 10 ariko twarababuze.

Twagize ikibazo cyo kubura ibitego uyu mwaka.Urugero dukina na Barca muri Copa del Rey twabonye amahirwe menshi imbere y’izamu ariko iyo udakoresheje neza amahirwe ikipe muhanganye iragukosora.

Modric yavuze ko nubwo bafite Bale,Benzema na Vinicius Jr bose ubateranyije batasiba icyuho cya Ronaldo wagiye muri Juventus mu mpeshyi ishyize aguzwe akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi.



Modric yemeje ko Real Madrid ikumbuye cyane Ronaldo

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Algeria yatwaye igikombe cya Afurika yaherukaga mu myaka 29...

Ikipe y’igihugu ya Algeria niyo yegukanye igikombe cya Afurika 2019 nyuma yo...
20 July 2019 Yasuwe: 474 0

Rayon Sports yamaze kwisubiza Micheal Sarpong wavugwaga muri Orlando...

Ikipe ya Rayon Sports yanze gukomeza gutegereza ibisubizo bya Orlando...
19 July 2019 Yasuwe: 5424 2

Mashami yishimiye itsinda u Rwanda rwatomboye mu gushaka itike ya AFCON...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent yavuze ko itsinda rya F u...
19 July 2019 Yasuwe: 1887 0

Perezida Sadate yasubije abibaza ku byerekeye umutoza Robertinho,Sarpong,ikibazo

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka 2...
19 July 2019 Yasuwe: 6497 2

FC Barcelona yahaye PSG urutonde rw’abakinnyi 6 na miliyoni 90 z’amayero...

Ikipe ya Barcelona yazamuye igiciro yatangaga kuri Neymar Jr igeza kuri...
19 July 2019 Yasuwe: 2962 0

Ikipe ya Bugesera FC yasezereye abakinnyi 18 barimo abo yagenderagaho

Ikipe ya Bugesera FC yateye ikirenge mu cy’amakipe ya APR FC, AS Kigali na...
19 July 2019 Yasuwe: 1020 0