skol
fortebet

Luka Modric yigaranzuye Messi na Ronaldo yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunya Croatia Luka Modric yubitse ubwami bwa Cristiano Ronaldo na Messi bari bamaze imyaka 10 bayoboye isi muri ruhago,abatwara igikombe cy’umukinnyi mwiza ku isi mu mwaka wa 2018.

Sponsored Ad

Nyuma y’umwaka mwiza yagize wo gutwara igikombe cya UEFA Champions League ari kumwe na Real Madrid ndetse no kugeza Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu Burusiya itarahabwaga amahirwe,Modric yabishimiwe n’abakunzi ba ruhago ku isi bamuhundagazaho amajwi aba umukinnyi mwiza ku isi mu mwaka wa 2018.

Luka Modric w’imyaka 32, usanzwe akina hagati mu kibuga, yari ahanganye na Cristiano Ronaldo na Mo Salah kuri iki gihembo, ntatunguranye kuko yaherukaga kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’I Burayi.

Modric yashimiye abantu batandukanye bamufashije kwegukana iki gihembo barimo abakinnyi bakinannye muri Real Madrid na Croatia,umuryango we,abamutoye,ndetse n’abakinnyi bakiniye Croatia mu gikombe cy’isi cyo mu 1998 kuko aribo afata nk’abamubereye icyitegererezo cyo kwitwara neza.

Abegukanye Ibihembo bitandukanye:

Umukinnyi w’Umwaka mu bagabo:Luka Modric

Umukinnyi w’umwaka mu bagore:Marta

Igitego Cyiza: Mohamed Salah

Umunyezamu w’Umwaka:Thibaut Courtois

Umutoza w’umwaka mu bagabo:Didier Deschamps

Umutoza w’umwaka mu bagore: Reynald Pedros

Ikipe y’abakinnyi 11: Eden Hazard (Chelsea), Lionel Messi (Barcelona), Kylian Mbappe (Paris Saint-Germain), Cristiano Ronaldo (Juventus) Luka Modric (Real Madrid), N’Golo Kante (Chelsea), David de Gea (Manchester United), Dani Alves (Paris Saint-Germain), Raphael Varane (Real Madrid), Sergio Ramos (Real Madrid), Marcelo (Real Madrid)




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa