skol
fortebet

Lukaku yavuze ubukene bukabije bwari iwabo bwatumye nyina avanga amata n’amazi kugira ngo babeho

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Romelu Lukaku w’ikipe ya Manchester United n’Ububiligi yavuze ko akiri muto iwabo bari abakene cyane kugera ubwo nyina avanga amata n’amazi kugira ngo babashe kubaho kuko kubona ibyo kurya byari bigoye.

Sponsored Ad

Uyu mukongomani ukinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi yavuze ko iwabo bari abakene cyane byatumye akura afite intego yo kuvana nyina muri ubu bukene bw’akarande nkuko yabitangaje mu nkuru yanditse mu kinyamakuru Players’ Tribune yise .

Lukaku wakuriye mu buzima bubi ari mu bakinnyi bakomeye ku isi

Yagize ati “Nari nziko turi mu mazi abira.Ubwo mama yavangaga amata n’amazi numvise ko birangiye ,murumva ibyo mvuga?ubwo nibwo bwari ubuzima bwacu.Nta kintu nigeze mvuga nanze kubabaza mama,nariye ibyo kurya yampaye.Nihaye intego uwo munsi ndetse mpita menya icyo nagombaga gukora kuko sinifuzaga kubona mama abayeho muri ubwo buzima.Nigeze kuva ku ishuli mbona mama ari kurira,musezeranya ko bizarangira ko ngiye gukina umupira muri Anderlecht kandi ubuzima buzahinduka.”

Romelu Lukaku aherutse kugurwa miliyoni 75 mu mwaka ushize ubwo yavaga mu ikipe ya Everton yerekeza muri Manchester United ndetse ahembwa akayabo k’ibihumbi birenga 100 by’amapawundi ku kwezi.

Lukaku yazamukiye muri Anderlecht none ubu akinira Manchester United

Lukaku w’imyaka 25 agiye gukina igikombe cy’isi ku nshuro ya 2 ndetse kuri iyi nshuro ari kumwe n’umuvandimwe we Jordan babanye mu buzima bugoye.

Lukaku niwe umaze gutsindira ibitego byinshi Ububiligi

Lukaku waciye agahigo ko kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu bubiligi ari mu bakinnyi ngenderwaho bagomba kugeza iyi kipe kure muri iyi mikino bahereye ku mukino barahuramo na Panama uyu munsi.

Mu gusoza iyi nkuru ye yagize ati "

Mu mwaka wa 2002 nambaraga inkweto yatobotse munsi,ifite icyobo kinini cyane ariko nyuma y’imyaka 12 nakinnye igikombe cy’isi.Sinashoboraga kureba kabuhariwe Thierry Henry nakundaga ariko ubu turahorana anyigisha uburyo naca mu nzira yanyuragamo kugira ngo mbone igitego.Mpora mpagaze hamwe n’umunyabigwi kandi tuganira buri kimwe.

Iyo sogokuru aba ari hafi yakabaye abara iyi nkuru nziza itari ugukina muri Manchester United,muri Champions League cyangwa mu gikombe cy’isi.Ndashaka kuvuga inkuru nziza y’ubuzima bwiza tubayemo muri iyi minsi.Rimwe na rimwe hari ubwo nifuza kumuterefona aho ari ubu nubwo yapfuye nkamubwira nti "Sinakubwiye?urabona uko umukobwa wawe abayeho neza.Ubu mu nzu nta mbeba zikirimo,ntitukiryama hasi,nta bibazo bigihari.Tumeze neza,ntibakitwaka amarangamuntu kuko amazina yacu barayamenye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa