Kigali

Magare na Hakizimana bigaranzuye ibihangange mu irushanwa ryo muri Congo Brazaville

Imikino   Yanditswe na: 15 August 2017 Yasuwe: 633

Abanyarwanda 2 Muhitira Felicien uzwi nka magare na Hakizimana Jean bitwaye neza mu irushanwa ryo kwiruka igice cya marathon (21km) muri Congo Brazaville aho bigaranzuye ibihangange birimo abanya Kenya n’Abanya Ethiopia bahoraga baritwara.


Muhitira Felicien bita Magare niwe waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 04 n’amasegonda 31(1h4’31), yakurikiwe n’umunya Kenya Richard Kiplimo Mutai we wakoresheje isaha imwe iminota 08 n’amasegonda 08 mu gihe Hakizimana Jean yegukanye umwanya wa 3,yakoresheje isaha imwe, iminota 8 n’amasegonda 17.

Uretse gutsinda, uyu musore yabashije kugira ibihe byiza kurusha ibyo yagize mu marushanwa atandukanye yakinnye dore ko mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’uko yari yanikiye abandi mu irushanwa aheruka kwitabira mu bufaransa mu kwezi gushize.

Mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru, yagitangarije ko yishimiye kuba ageze ku ntego ye cyane ko yitabiriye iri rushanwa afite intego yo gutsinda.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba nabashije kwegukana iri rushanwa ryo mu gihugu cya Congo Brazzaville. Naje aha nta yindi ntego inzanye uretse kwitwara neza nkareba ko nakwegukana iri rushanwa, kuba mbigezeho biranshimishije cyane. Twahuye n’ abakinnyi bakomeye bari banamenyereye kuritwara bakomoka mu gihugu cya Kenya. Ntabwo benshi baduhaga amahirwe cyane yaba njye na Hakizimana, ariko twakoze ibishoboka byose turabasiga.”

Muhitira Felicien yahembwe 4,500 by’amadorali y’amanyamerika mu gihe Hakizimana Jean wabaye u wa 2, yahawe 2,500 by’amadorali y’amanyamerika.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manzi Thierry yabwiye amagambo akomeye abafana ba Rayon Sports bacitse...

Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa na...
15 August 2018 Yasuwe: 1904 0

Zinedine Zidane yatigishije isi kubera amagambo akomeye yatangaje

Umunyabigwi Zinedine Zidane yatunguye benshi kubera amagambo yatangarije...
15 August 2018 Yasuwe: 4250 0

Amagambo umutoza wa Real Madrid yavuze kuri Gareth Bale yatangaje...

Umutoza Julen Lopetegui wa Real Madrid yasingije bikomeye Gareth Bale...
15 August 2018 Yasuwe: 1637 0

Sergio Ramos yandagaje Klopp wamushinje kuvuna Salah abigambiriye

Myugariro wa Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos yandagaje...
15 August 2018 Yasuwe: 1584 0

Benshi batewe ubwoba n’imvune y’umukinnyi wa Borussia Dortmund...

Umukinnyi witwa Dario Scuderi wagize imvune ikomeye mu mwaka wa...
14 August 2018 Yasuwe: 2476 0

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano...

Umunyezamu Gianluigi Buffon wa PSG wahoze ari kapiteni wa Juventus mu myaka...
14 August 2018 Yasuwe: 2651 0