Kigali

Makwala akomeje gukora udushya muri shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri (amafoto)

Imikino   Yanditswe na: 10 August 2017 Yasuwe: 957

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko umunya Botswana usiganwa mu kwiruka metero 200 na 400 yahagaritswe gukina kubera kuruka muri sitade, byatumye akanama gashinzwe ubuvuzi mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF )kamuhagarika gukina kubera kumukekaho virus yitwa Norovirus,ndetse aba baganga bategeka ko amara amasaha 48 atagera aho abandi bari gusa mu ijoro ryakeye taliki ya 09 Kanama yagaragaye mu gusiganwa metero 200 ndetse abona itike yo kugera ku mukino wa nyuma.

Mbere yo gukina kimwe cya kabiri,uyu musore wari wahawe akato ntakine mu gushaka itike ya kimwe cya kabiri, yahawe amahirwe na komite itegura iyi mikino yo gukina wenyine agashaka uko yabona ibihe bingana n’amasegonda 20 n’ibice 53 kugira ngo abone itike ya kimwe cya kabiri,yabigezeho akoresheje amasegonda20 n’ibice 20 byatumye abona itike ya kimwe cya kabiri ndetse aza kwitwara neza agera ku munsi wa nyuma.

Nk’ uko twabibagejejeho ku munsi w’ejo benshi mu bakunzi b’imikino ngororamubiri bababajwe n’icyemezo cyo gukura uyu musore mu irushanwa ryo gusiganwa metero 400 kubera ubuhanga afite ndetse yari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana umudali wa zahabu ndetse nawe yemeza ko ari akagambane bamukoreye aho yashimangiye ko iyaba umukinnyi w’umwongereza yari kwemererwa guhatana byatumye ahabwa amahirwe ya nyuma yo gukina kuri uyu wa gatatu wenyine.

Nyuma yo kubona ibihe bimwemerera gukina kimwe cya kabiri uyu musore yasabye ko bamuha amahirwe yo kongera gukina wenyine akarenza ibihe Wayde Van Niekerk watwaye umudali wa zahabu muri metero 400 nawe agahabwa umudali wa zahabu.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu marira n’ikiniga Umunyarwandakazi wanditse amateka yasezeye ku mukino...

Mu marira avanze n’ikiniga yitsa imitima; Umukobwa witwa Girubuntu Jeanne...
17 February 2018 Yasuwe: 891 1

AS Kigali inyagiye Kirehe FC ihita iyobora urutonde rwa shampiyona...

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 17 Gashyantare 2018 nibwo hakomezaga...
17 February 2018 Yasuwe: 745 0

Minnaert ushobora kugirwa umujyanama wa Karekezi arafatwa nk’intwaro ije...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2017, nibwo byavuzwe na benshi...
17 February 2018 Yasuwe: 1633 0

Conte yavuze ku mukino uzamuhuza na FC Barcelona muri UEFA Champions...

Umutoza Antonio Conte yatangaje ko imikino 2 yikurikiranyije batsinze...
17 February 2018 Yasuwe: 1236 0

Umukinnyi wa filimi z’urukozasoni yiyemeje kwishyurira umwenda ikipe...

Icyamamare mu gukina filimi z’urukozasoni Amandha Fox yatangaje ko yifuza...
17 February 2018 Yasuwe: 2118 0

Rutanga yahawe izina rishya mu idini ry’umukobwa agiye kurongora

Umukinyi Rutanga Eric wa Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhindura idini...
16 February 2018 Yasuwe: 4001 0