skol
fortebet

Manchester City ishobora guhagarikwa kugura abakinnyi kubera amakosa yakoze

Yanditswe: Tuesday 17, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City ishobora gufatirwa ibihano byo kutagura abakinnyi mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo mu mpeshyi y’uyu mwaka ndetse n’iryo muri Mutarama umwaka utaha kubera kugura umwana witwa Benjamin Garre atagejeje ku myaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Manchester City yatwaye igikombe cya shampiyona mu mpera z’icyumweru gishize,yarezwe n’ikipe ya Velez Sarsfield yo mu cyiciro cya mbere muri Argentina yazamuye Benjamin Garre ko yatangiye kuvugana nawe afite imyaka 15 kandi bitemewe gusa baza kujijisha bamugura hashize iminsi mike yujuje imyaka 16.

Benjamin Garre ugiye gutuma Manchester City ihagarikwa kugura abakinnyi

Iki kirego cyamaze kwakirwa n’urukiko nkemurampaka mu bya siporo CAS (Court of Arbitration for Sport),ndetse rwatangaje ko imyanzuro y’iki kirego izafatwa mu minsi 7 iri imbere aho Manchester City nitsindwa izahita ihagarikwa kugura abakinnyi mu masoko abiri yo kugura abakinnyi ari imbere arimo iryo kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza Nzeri uyu mwaka,n’iryo muri Mutarama umwaka utaha.

Ibi birego nibihama Manchester City izaba ibuze amahirwe yo gusinyisha abakinnyi 3 yifuzaga gusinyisha mu mpeshyi barimo myugariro usimbura Vincent Kompany uhora mu mvune,umukinnyi wo hagati ndetse n’umukinnyi uca ku mpande wunganira Raheem Sterling.

Mu bakinnyi Manchester City yifuza kugura mu mpeshyi barimo Riyad Mahrez ukinira Leicester City na Fred wa Shakhtar Donetsk.

Ikipe ya Manchester City nihanwa iziyongera kuri Real Madrid,FC Barcelona na Atletico Madrid nazo zagiye zifatirwa ibihano byo kubuzwa kugura abakinnyi kubera amakosa yo kugura abana batagejeje ku myaka 16 y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa