skol
fortebet

Manchester City yatangiye kwirukana bamwe mu bakinnyi

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho shampiyona nyinshi zirangiye mu cyumweru gishize ikigezweho kugeza kuri uyu munota ni igura n’igurishwa ry’abakinnyi ndetse no gusezerera abakinnyi batagifite akamaro mu makipe amwe n’amwe.
Kugeza magingo aya nubwo amakipe atandukanye ku Isi ataratangira kwinjira mu byo kugura abakinnyi bashya amwe mu makipe yo mu bwongereza yatangiye kurekura abakinnyi batagitanga umusaruro aho ku isonga ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza yatangiye kurekura abakinnyi bayo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho shampiyona nyinshi zirangiye mu cyumweru gishize ikigezweho kugeza kuri uyu munota ni igura n’igurishwa ry’abakinnyi ndetse no gusezerera abakinnyi batagifite akamaro mu makipe amwe n’amwe.

Kugeza magingo aya nubwo amakipe atandukanye ku Isi ataratangira kwinjira mu byo kugura abakinnyi bashya amwe mu makipe yo mu bwongereza yatangiye kurekura abakinnyi batagitanga umusaruro aho ku isonga ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza yatangiye kurekura abakinnyi bayo bakuze bari bamaze igihe kinini muri iyi kipe.

Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola yarangije ku mwanya wa 3, imaze kwereka umuryango abakinnyi batandukanye barimo umuzamu Willy Caballero, myugariro w’ Umufaransa Gael Clichy ndetse n ‘umukinnyi ukina hagati ku mpande umunya Espagne Jesus Navas.

Gael Clichy yatangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe y’abanya Qatar ku wa kabiri w’iki cyumweru mu gihe abasore 2 Willy Caballero na Jesus Navas bo bimaze gutangazwa kuri uyu wa kane ko batazakorana na Guardiola umwaka utaha bivugwa ko agiye kumena Banki akagura abakinnyi bakomeye bazamufasha guhatanira igikombe cy’umwaka utaha.

Umusore Gael Clichy w’imyaka 31 niwe wari umaze igihe kinini muri iyi kipe aho yayigezemo 2011 avuye muri Arsenal agiye afashije Manchester City gutwara ibikombe 4 birimo 2 bya shampiyona kimwe cya FA cup ndetse na Capital one batwaye umwaka ushize batsinze Liverpool. Jesus Navas nawe w’imyaka 31 yageze muri City avuye muri Sevilla muri 2013 yatwaranye na City shampiyona 1 anayifasha gutwara FA cup na Capital 1 mu gihe umuzamu Willy Caballero w’imyaka 35 we yageze muri Manchester City 2014 avuye muri Malaga akaba yaratwaranye na city igikombe cya capital

Remy Dusingizimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa