skol
fortebet

Manchester City yatsinze Leicester bigoranye itera intambwe ikomeye iyerekeza ku gikombe cya Premier League

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

Kompany ahesheje Manchester City amanota 3 y’ingenzi cyane,nyuma yo kuyitsindira igitego 1-0 batsinze Leicester City mu mukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona y’Ubwongereza Premier League.

Sponsored Ad

Manchester City yabijijwe icyuya na Leicester City,itsinze hamana igitego 1-0,cyinjiye ku munota wa 70 w’umukino gitsinzwe na Vincent Komany,ku ishoti rikomeye yatereye kuri metero 35 uvuye ku izamu,umunyezamu Kasper Schmeichel ntiyabasha kuwukuramo.

Manchester City yakiniye ku gitutu cyinshi,yarushwaga n’ikipe ya Liverpool amanota 2 mbere y’uyu mukino,ariyo mpamvu yagombaga kuwutsinda kugira ngo ikomeze kugira icyizere cy’igikombe ishobora kuzatwara ku cyumweru niramuka itsinze ikipe ya Brighton and Hove Albion.

Manchester City yagerageje gushaka uburyo bw’igitego mu gice cya mbere ariko ntiyabasha kububona gusa yahushije igitego cyabazwe ku mutwe watewe na Kun Aguero, Schmeichel awugarura habura gato ngo urenge izamu.

Mu gice cya kabiri Manchester City yayoboye umukino cyane ariko kubasha gutsinda Leicester birayigora ndetse ntiyabashaga kwinjira mu rubuga rw’amahina kuko ba myugariro barimo Maguire na Evans bari bayigoye cyane.

Nyuma yo kwinjiza igitego,Manchester City yashatse kuva mu mukino mu minota 10 ya nyuma byari biyiviriyemo kwishyurwa ubwo rutahizamu Iheanacho yasigaranaga n’umunyezamu Ederson,umupira awuteye ujya inyuma y’izamu.

Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona irangire,Manchester City iyoboye shampiyona n’amanota 95,ikurikiwe na Liverpool na 94,Chelsea ni iya 3 na 71 mu gihe Tottenham iri ku mwanya wa 4 n’amanota 70.

Manchester City ishobora kwisubiza iki gikombe yatwaye mu mwaka w’imikino ushize ikoze agashya ko kugeza ku manota 100 bwa mbere muri Premier League.







Uko imikino ipanze ku munsi wa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa