skol
fortebet

Manchester City yatsinze Manchester United mu mukino wayoroheye cyane

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

Pep Guardiola yongeye kwereka Jose Mourinho ko amurusha ikipe ikomeye amutsindira kuri Etihad Stadium ibitego 3-1,mu mukino wamworoheye cyane.

Sponsored Ad

Nkuko bisanzwe Manchester United yatangiye umukino yugarira byatumye ku munota wa 12 David Silva afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na mugenzi we Bernardo Silva wacitse Luke Shaw agakata umupira mwiza imbere y’izamu ukamusanga aho yari ahagaze,awutera mu izamu.

Manchester City yakomeje kuyobora umukino imbere y’abafana bayo gusa ntiyabasha kubona ikindi gitego mu gice cya mbere cyarangiye iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48,Sergio Kun Aguero yatsinze igitego cyiza cyane nyuma y’aho Lingard yatakaje umupira,Fernandinho awuhereza Bernardo Silva nawe awuhereza Aguero,awuboneza mu nshundura.

Ku munota wa 57 Romelu Lukaku winjiye mu kibuga asimbuye Lingard yategewe mu rubuga rw’amahina n’umunyezamu Ederson,umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Anthony Martial.

Manchester United yatsinzwe igitego cya 3 ku munota wa 86 gitsinzwe na Ilkay Gundoganwinjiye mu kibuga asimbuye Kun Aguero.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi,Liverpool yatsinze Fulham ibitego 2-0 byatsinzwe na Mohamed Salah ndetse na Xherdan Shaqiri mu gihe Chelsea FC yanganyije na Everton 0-0.

Arsenal yananiwe gutsindira Wolves ku kibuga cya Emirates,banganya igitego 1-1,biyibuza gusatira Tottenham iri ku mwanya wa kane.



Uko urutonde ruhagaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa