skol
fortebet

Manchester City yongeye kwereka mukeba wayo Liverpool ko itararambirwa gutwara ibikombe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

Manchester City yatwaye ibikombe byose byacaracaye mu Bwongereza umwaka ushize,yongeye kwerekana ko n’uyu mwaka amateka ashobora kwisubiramo kuko yatsindiye kuri penaliti Liverpool bahanganye cyane ubushize,iyitwara igikombe cya Community Shield.

Sponsored Ad

Manchester City yari ifite iki gikombe cya Community Shield cy’umwaka ushize,yongeye kucyisubiza ubwo yanganyaga na Liverpool igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe,hitabajwe penaliti yinjiza 5 kuri 4 za Liverpool.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga Wembley,Manchester City yatangiye umukino iri hejuru cyane yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Raheem Sterling ku munota wa 12 ku mupira mwiza yahawe na David Silva.

Manchester City ikimara kubona iki gitego yahise itangira kubaka umupira ihereye mu izamu,yima burundu umupira Liverpool gusa ihusha ibitego byinshi kubera uyu Sterling udafite ubuhanga mu gutsinda ibitego.

Nubwo Manchester City yakinaga neza,yaje kugira ibyago ku munota wa 13 itakaza umukinnyi wayo Leroy Sane wavunitse ahita asimbuzwa Gabriel Jesus.

Liverpool yagerageje kwihagararaho mu minota yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire gusa yarushwaga cyane na Manchester City.

Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse,Liverpool iza iri hejuru cyane ndetse itangira kubaka umupira cyane birangira Manchester City isubiye inyuma igenda icungira ku mipira Liverpool itakaje.

Ku munota wa 57 Liverpool yahushije igitego, ubwo myugariro Virgil van Dijk yateraga umupira ari mu rubuga rw’amahina ukubita igiti cy’izamu widunda mu murongo uvamo.

Raheem Sterling yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 62 ubwo yasigaranaga n’umunyezamu bonyine,ananirwa kumuroba cyangwa guhereza umupira Kyle Walker wari uhagaze wenyine imbere y’izamu ryambaye ubusa.

Mohamed Salah wasaga n’ufite umunaniro yabonye uburyo bwinshi bwo gufungura amazamu ariko umunyezamu Claudio Bravo ntiyamukundira.

Ku munota wa 78 Liverpool yishyuye igitego ibifashijwemo na myugariro Joel Matip winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira mwiza yahawe na Van Dijk.

Mohamed Salah utitwaye neza muri uyu mukino yabonye uburyo butatu bwo gutsindira igitego cya kabiri Liverpool ariko abupfusha ubusa harimo ubwo yabonye ku munota wa 3 w’inyongera ubwo yasigaranaga na Bravo,agerageza kumuroba umupira awukuramo uramugarukira awusonga mu izamu n’umutwe ugarurirwa ku murongo na Kyle Walker.

Iminota 90 n’indi 4 y’inyongera yongeweho yarangiye ari 1-1 bituma umusifuzi Atkinson yemeza ko hagomba guterwa penaliti zahiriye Manchester City nkuko byari byitezwe kubera ko ifite umunyezamu w’inararibonye mu kuzikuramo.

Liverpool yinjije penaliti 4 ihusha imwe yatewe na Georginio Wijnaldum ari iya kabiri mu gihe abarimo Xherdan Shaqiri wateye iya mbere,Adam Lallana wateye iya 3,Alex Oxlade-Chamberlain wateye iya 4 na Mohamed Salah wateye iya nyuma bazinjije.

Manchester City yinjije penaliti zose uko ari 5 ibifashijwemo na Ilkay Gundogan,Bernardo Silva,Phil Foden,Oleksandr Zinchenko na Gabriel Jesus.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa