skol
fortebet

Manchester United ishobora gutakaza amahirwe yo kubona Zinedine Zidane

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

Bimaze iminsi bivugwa ko ikipe ya Manchester United yifuza gusinyisha Zinedine Zidane kugira ngo asimbure Jose Mourinho uri mu mazi abira,ariko bishobora kuyigora kuko uyu mutoza ashobora gusinyira ikipe ya Bayern Munich mu minsi iri imbere.

Sponsored Ad

Bayern Munich iri gutsindwa umusubizo ndetse umutoza wayo Niko Kovac yatakarijwe icyizere n’abafana ndetse na bamwe mu bayobozi be byatumye batangiye kuganira na Zidane kugira ngo aze asimbure uyu mutoza w’umunya Croatia.

Nyuma y’imikino 7 ya Bundesliga Kovac ari ku mwanya wa 6,byatumye abayobozi b’iyi kipe bamusaba gusubiza ibintu ku murongo cyangwa se yubikirwe imbere.

Ikinyamakanakuru RMC cyavuze ko Zidane ayoboye urutonde rw’abatoza 3 iyi kipe yifuza gusimbuza uyu mugabo w’imyaka 46 bakuye muri Eintrackt Frankfurt mu mpeshyi ishize.

Uretse Zidane,Bayern Munich irifuza abandi bafaransa babiri barimo Laurent Blanc na Arsene Wenger kugira ngo baze bazure iyi kipe ihatse izindi mu Budage.

Mu minsi ishize uhagarariye Zidane yavuze ko uyu mutoza atiteguye kwerekeza mu bwongereza kubera imikinire yaho byatumye benshi baha amahirwe iyi Bayern Munich.


Niko Kovac uri mu mazi abira ashobora gusimbura Zidane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa