skol
fortebet

Manchester United na Chelsea FC zigiye kugurana abakinnyi

Yanditswe: Sunday 05, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea na Manchester United zirimo kumvikana ku byerekeye kugurana abakinnyi bazo bakomeye aho zombie zishaka kugurana ba rutahizamu bazo Willian na Anthony Marial.

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United akunda cyane umusore w’umunya Brazil akaba ariyo mpamvu yasabye ubuyobozi bwe kuba mwamuzana muri iyi kipe mu gihe Maurizio Sarri nawe akunda ubuhanga bwa Anthony Martial wifuza gusohoka muri Manchester United kubera kubura umwanya uhagije wo gukina.

Aba basore bashobora kugurana amakipe

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Mirror,aba bakinnyi bombi igiciro cyabo ni miliyoni 75 z’amapawundi ndetse bose barifuza guhindura amakipe.

Benshi baremeza ko Manchester United ariyo ishobora guhombera muri uku kugurana kuko Anthony Martial afite ubuhanga ndetse akaba akiri muto ugereranyije na Willian uri gukabakaba imyaka 30.

Aba bakinnyi bombi bahuriye ku kuba bataritwaye neza mu mikino yo kwitegura shampiyona aho Willian yaje akerewe akavuga ko yabuze visa mu gihe Martial we yavuye mu mwiherero wa Manchester United akigira kwirebera umukunzi we Melanie de la Cruz uherutse kumubyarira umwana w’umuhungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa