skol
fortebet

Manchester United yafatiye umwanzuro ukomeye Paul Pogba utumvikana na Jose Mourinho

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Manchester United bwabwiye Paul Pogba ko akwiriye gutuza kuko iyi kipe itazigera imugurisha mu kwezi kwa Mbere nkuko abyifuza ahubwo agomba kumvikana na Jose Mourinho akamuha umwanya wo gukina.

Sponsored Ad

Pogba amaze imikino 2 ya Shampiyona adakina kubera ko yananiwe imikinire ya Mourinho ndetse uyu mutoza aherutse kumwita virusi imunga abakinnyi ba Manchester United n’imikinire yayo.

Pogba waciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya Manchester United ubwo yavaga muri Juventus aguzwe akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi,ntiyumvikanye na Mourinho byatumye amwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Ubuyobozi bwa Manchester United bwabwiye Pogba waherukaga gusaba kurekurwa akigira muri FC Barcelona ko batazigera bamurekura uretse amasezerano ye arangiye kuko bakimubonamo ko ari umukinnyi ukomeye.

Ikipe ya Juventus yagaragaje ko yifuza kongera gusinyisha Paul Pogba ariko uyu mukinnyi n’umuhagarariye witwa Mino Raiola barifuza kwerekeza muri FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa