skol
fortebet

Manchester United yahaye umutoza Ole Gunnar Solskjaer amasezerano y’imyaka itatu

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer watozaga Manchester United by’agateganyo,yamaze guhabwa akazi ko kuba umutoza mukuru w’iyi kipe ndetse asinyishwa amasezerano y’imyaka 3.

Sponsored Ad

Ole Gunnar Solskjaer wasimbuye Jose Mourinho agafasha Manchester United gutsinda imikino 14 muri 19 yatoje,yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka 3 ari umutoza mukuru wa Manchester United aho agiye kujya ahembwa umushahara wa miliyoni 7 z’amapawundi ku mwaka.

Uyu mushahara wa miliyoni 7 azajya ahabwa buri mwaka ni hafi ½ cy’umushahara wahembwaga Jose Mourinho yasimbuye,kuko yahabwaga akayabo ka miliyoni 18 buri mwaka.

Biravugwa ko Ole Gunnar Solskjaer yahawe akazi kuwa Mbere w’iki cyumweru nyuma yo kuganira imbonankubone n’umuyobozi mukuru wa Manchester United,Ed Woodward.

Ole Gunnar Solskjaer yagize ati “Ni iby’agaciro kuba umukinnyi wa Manchester United hanyuma ukayibera umutoza.Amezi make ashize nungutse byinshi niyo mpamvu nshaka gushimira,abatoza twafatanyije,ubuyobozi n’abakinnyi banjye.

Aka niko kazi narose kuzakora niyo mpamvu nishimiye kuba nagizwe umutoza mukuru w’igihe kirekire.Nizeye ko nzakomeza guhesha iyi kipe intsinzi ngaha abafana ibyishimo bakwiriye.

Ole Gunnar Solskjaer yakiniye Manchester United kuva mu mwaka wa 1996 kugeza 2007, ayitsindira ibitego 126 mu mikino 366.

Mu mikino 19 yatoje Manchester United kuva mu Ukuboza umwaka ushize,yatsinze 14,anganya 2 atsindwa 3.Yinjije ibitego 40,yinjizwa 17.impunzandengo y’intsinzi ya Solskjaer ni 74 ku ijana.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa