Kigali

Manchester United yarahiriye kongera gutwara umukinnyi ukomeye wa Arsenal

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 December 2018 Yasuwe: 1970

Ikipe ya Manchester United ikunze gutwara abakinnyi bakomeye Arsenal,yatangiye gutekereza uko yagura Mesut Ozil utakibona umwanya wo gukina kugira ngo ayerekezemo mu kwezi kwa mbere.

Ikinyamakuru cya Manchester Evening News cyavuze ko Mabchester United yifuza Ozil utakibona umwanya muri Arsenal kugira ngo aze gufasha ba rutahizamu kubona ibitego.

Ozil umaze imikino 4 adakina bivugwa ko arwaye umugongo,ntiyishimye muri Arsenal yifuza kumurekura kubera ko atabasha imikinire ya Unai Emery ndetse akayabo k’ibihumbi 350 ahembwa adakina gateza umwuka mubi mu ikipe.

Mourinho wakoranye na Mesut Ozil mu ikipe ya Real Madrid,aracyamubonamo ubushobozi ndetse bivugwa ko yifuza ko bafatanya kuzamura urwego rwa Manchester United.

Biravugwa ko Ozil ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United igihe cyose atazakoreshwa na Unai Emery mu mikino iri imbere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikipe ya Manchester United yaguze Alexis Sanchez wari kizigenza wa Arsenal nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri iyi kipe.


Ozil arifuzwa na Manchester United mu kwezi kwa mbere

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3254 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3493 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2413 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2324 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2673 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1930 0