skol
fortebet

Manchester United yasekeje benshi kubera myugariro ishaka kugura

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Nubwo byari byitezwe ko ba myugriro barimo Toby alderweireld na Harry Maguire aribo bagomba kuvamo uwerekeza muri Manchester United,iyi kipe yateye umugongo aba bombi ihita yigira kuvugana na Chelsea kuri myugariro Kurt Zouma wari intizanyo muri Stoke City iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Sponsored Ad

Jose Mourinho niwe wazanye Zouma muri Chelsea akiri muto muri 2014, akaba ariyo mpamvu yasabye ubuyobozi bwe kugira ngo buganire na Chelsea abe yakongera kubona iyi ntwaro yirereye.

Mourinho arashaka kongera gukorana na Zouma yazamuye

Manchester United itarashoye amafaranga menshi ku isoko ry’uyu mwaka,yitezwe cyane uyu munsi kuko aribwo rifungwa mu Bwongereza ariyo mpamvu yahise ijya gushaka Zouma ngo abafashe.

Zouma nta mwanya afite muri Chelsea kubera ba myugariro batandukanye iyi kipe ifite bityo Manchester United ntibyayigora kumubona iramutse imushatse.

Manchester United irifuza kugura burundu uyu myugariro ariko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye n’uko Chelsea itifuza kumutanga mu bakeba ariyo mpamvu bakiri mu biganiro.

Zouma ashobora kwerekeza muri Manchester United uyu munsi

Manchester United ihanganye na Everton kuri myugariro Yerry Mina ukinira FC Barcelona ndetse byitezwe ko mu masaha ari imbere iraza kugura myugariro umwe uza gufatanya n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa