skol
fortebet

Manchester United yashoye akayabo mu gushaka umunyezamu usimbura David de Gea

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yatangiye kurambagiza umunyezamu wo gusimbura David De Gea wanze gusinya amasezerano aho yerekeje mu ikipe ya Everton itanga miliyoni 50 ku munyezamu Jordan Pickford usanzwe ari nimero ya mbere mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Manchester United iracyakora ibishoboka byose kugira ngo De Gea yongere amasezerano ariko bivugwa ko yifuza guhembwa akayabo k’ibihumbi 300 by’amapawundi ku kwezi,ibintu abayobozi bo muri Manchester badakozwa.

Jordan Pickford ashobora kwerekeza muri Manchester United

Pickford w’imyaka 24 niwe wahawe icyizere n’abayobozi ba Manchester United ko yasimbura de Gea cyane ko uko ari kwitwara mu ikipe y’igihugu byatumye benshi bamusingiza cyane.

De Gea arifuzwa na Juventus mu mpeshyi itaha ndetse biravugwa ko nitabasha kumubona izategereza undim waka kugira ngo ayerekezemo yigurishije cyane ko amasezerano ye azaba yarangiye.

Uyu munya Espagne asigaranye amasezerano y’umwaka umwe niyo mpamvu abayobozi Ba Manchester United bari gukora ibishoboka byose ngo yongere amasezerano nibyanga bigurire Pickford wa Tottenham.

Jose Mourinho akunda cyane Pickford ndetse yabwiye abayobozi ba Manchester United kumurambagiza mu gihe David de Gea yaba akomeje gufunga umutwe cyane ko mu mibare uyu Mwongereza ari hejuru ya De Gea.

Pickford ari hejuru ya De Gea mu mibare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa